Kigali

Champions League: Real Madrid yasezereye FC Bayern Munich yabanje kwikomeza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/05/2024 20:28
0


Real Madrid yatsinze FC Bayern Munich mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions wabereye kuri Santiago Bernabeu ihita inayisezerera ikomeza ku mukino wa nyuma.



Uko umukino wagenze umunota ku munota:

Umukino urangiye Real Madrid itsinze FC Bayern Munich ibitego 2-1 ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2 ikomeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Borussia Dortmund yasezereye Paris Saint-Germain. 

90+5' Nyuma yo gutsinda ibitego 2 iturutse inyuma abakinnyi ba Real Madrid batangiye gutinza iminota baryama hasi.


90+1' Real Madrid itsinze igitego cya 2 nacyo gitsinzwe na Joselu ahawe umupira na Antonio Rudiger 

90'Umukino wongeweho iminota 9

88' Real Madrid ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Joselu ku mupira wari uhinduwe na Vinicius Junior 

84' Thomas Tuchel nawe yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Jamali Musiala na Harry Kane hajyamo Thomas Muller na Choupo-Moting

80' Carlo Ancelotti yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Rodrigo na Valverde hajyamo Brahim Diaz na Joselu

79' Real Madrid iri kwiharira umupira gusa kubona aho yamenera ngo itsinde igitego nibyo byabaye ikibazo 

76' FC Bayern Munich ikoze impinduka mu kibuga havamo Leroy Sane hajyamo Kim Min Jae 

70' Real Madrid yari ibonye igitego cyo kwishyura giturutse kuri Matthis de Ligt wari witsinze ariko umusifuzi avuga ko habayemo amakosa aracyanga. 

69' Real Madrid ikoze impinduka mu kibuga havamo Aurelien Tchouaméni na Toni Kross hajyamo Eduardo Camavinga na Luka Modric.



68' FC Bayern Munich ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Alphonso Davies uzamukanye umupira gake gake awuhawe na Harry Kane yinjira mu rubuga rw'amahina ahita arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura. 

65' Lunin wa Real Madrid nawe arayitabaye ku ishoti ryari rirekuwe na Jamali Musiala ariko arishyira muri koroneri 

59' Manuel Neuer akomeje kwerekana ko ari umwe mu banyezamu beza Isi yagize akuramo imipira iremereye, Vinicius azamutse acenga agera imbere y'izamu arekura ishoti gusa uyu Mudage arishyira muri koroneri. 

58' Real Madrid ibonye kufura nziza ku ikosa Konrad Laimer akoreye Jude Bellingham iterwa neza na Toni Kross gusa Manuel Neuer aratabara ayikuramo.

54' Rodrigo arase igitego cyabazwe ku mupira yahawe na Vinicius Junior gusa anyujije umupira mu maguru ya myugariro Eric Dier uragenda ukubita ku giti cy'izamu. 

51' Vinicius Junior arimo arabona uko yinjirira ku ruhande ari kunyuraho rw'ibumoso gusa hakabura abantu ahereza umupira. 

48' FC Bayern Munich kuva igice cya kabiri cyatangira niyo iri guhererekanya umupira kurusha Real Madrid. 

46' Igice cya kabiri gitangiye Real Madrid isatira binyuze kuri Vinicius Junior winjiranye umupira mu rubuga rw'amahina gusa awuhaye Valverde ntiyawufatisha ngo awutereke mu izamu. 

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0 (2-2)

45' Igice cya mbere cyongeweho umunota 1

39' Vinicius Junior arekuye ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa Manuel Neuer aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga. 

35' Vinicius acenze neza Joshua Kimmich yinjira mu rubuga rw'amahina gusa atinda gutera birangira nta cyo bitanze.

30' Abakinnyi ba FC Bayern Munich barimo barakina bugarira cyane bityo bigatuma aba Real Madrid bibagora kwinjira mu rubuga rw'amahina rwabo.

28' Rutahizamu wa FC Bayern Munich, Harry Kane arekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu wa Real Madrid arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.

27' Umukinnyi wa FC Bayern Munich, Serge Gnabry agize ikibazo cy'imvune asimburwa na Alphonso Davies. 

25' Kugeza kuri ubu Real Madrid iri kwiharira umupira ku kigero cya 57% mu gihe FC Bayern Munich yo ari 43%.

22' Real Madrid yongeye kurata uburyo ku mupira wazamukanwe na Rodrigo ageze imbere y'izamu agiye kuwuha Vinicius Junior gusa ba myugariro ba FC Bayern baba maso bawukuraho.

21' Ikipe ya FC Bayern Munich nayo itangiye gukina ihererekanya ishaka uko yarema uburyo yagera imbere rya Real Madrid. 

16' FC Bayern Munich ipfushije ubusa amahirwe yari ibonye ku mupira wari wirukankanywe na Leroy Sane gusa ageze imbere y'izamu akina bya cyana arawutakaza.




12' Real Madrid irase uburyo 2 bwari bwabazwe, Vinicius Junior arekuye ishoti rikubita igiti cy'izamu umupira ugarukira Rodrigo agerageje gusongamo umunyezamu wa FC Bayern Munich aratabara. 

11' Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukina yiharira umupira naho abakinnyi ba FC Bayern Munich bagacunga ko iwutakaza ngo iwirukankane igana mu izamu.

7' Umukino utangiye gufata irangi, FC Bayern Munich nayo ibonye uburyo bwashoboraga guteza ibibazo ku mupira Serge Gnabry ahinduye imbere y'izamu gusa naho habura ukozaho ngo awushyire mu izamu. 

5' Real Madrid irase uburyo bwa mbere buremereye ku mupira mwiza Dani Calvajar yahinduye imbere y'izamu habura umuntu ukozaho amenyo y'inkweto.

3' Ikipe ya Real Madrid niyo irimo irahererekanya umupira gake gake ishaka uburyo ikurura abakinnyi ba FC Bayern Munich ngo ibone umwanya wo kwinjira mu rubuga rw'amahina. 

1'Umukino utangiye Real Madrid isatira ku mupira uzamukanywe na Vinicius Junior gusa ba myugariro ba FC Bayern Munich bashyira umupira muri koroneri itagize icyo ibyara

Abakinnyi 11 ba FC Bayern Munich babanje mu kibuga :

Neuer

Kimmich

De Ligt, Dier

Mazraoui

Laimer

Pavlović

Sané

Musiala

Gnabry

Kane

Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: 

Lunin

Carvajal

Rudiger

Nacho

Mendy

Tchouaméni

Kroos

Valverde

Bellingham

Rodrygo

Vinicius 

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi ukabera mu Budage kuri Allianz Arena, warangiye anganyije ibitego 2-2. 

Ni ibitego FC Bayern Munich yatsindiwe na Leroy Sane ku munota wa 53 ndetse na Harry Kane ku munota wa 57, mu gihe Real Madrid yo yatsindiwe na Vinicius Junior ku munota wa 24 no ku wa 83.

Uyu mukino birasa nk'aho uhengamiye ku gutsinda kwa Real Madrid bitewe n'icyo imibare yerekana. Imibare yerekana ko Real Madrid itari yatsindwa na FC Bayern Munich mu mikino 8 ya UEFA Champions League iheruka, yatsinzemo 6, banganyamo 2.

Real Madrid niramuka igeze ku mukino wa nyuma, umutoza wayo Carlo Ancelotti araba ari ku nshuro ya 6 ahageze mu gihe FC Bayern Munich yo iramutse ihageze umutoza wayo Thomas Tuchel yahita aba umutoza wa mbere ugeze ku mukino wa nyuma inshuro 3 mu makipe atandukanye.

Ikipe ya Real Madrid igiye gukina uyu mukino ishaka igikombe cya 15 cya UEFA Champions League mu gihe FC Bayern Munich yo irimo irashaka icya 7 yongera kuri 6 imaze gutwara.

Iyi kipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne igiye gukina uyu mukino nyuma y'uko iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe FC Bayern Munich yo byarangiye kubera ko cyamaze kwegukanwa na Bayern Leverkusen.


Uko mu mihanda yerekeza kuri Santiago Bernabeu byari bimeze mbere y'umukino 


Mu mihanda yerekeza kuri Santiago Bernabeu ni uku hari hameze mbere y'umukino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND