Kigali

Mico The Best na Riderman bataramiye abantu ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu banamurika indimbo ‘Ubunyunyuzi‘-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/03/2021 22:15
0


Tariki 24 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, muri uyu mwaka uyu munsi waranzwe n’igitamo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’Isuzumishe igituntu hakiri kare, kiravurwa kigakira.’’



Ni igitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyatangijwe n’umushyushyarugamba Mc Anita Pendo wagiye ku rubyiniro Saa Moya z'umugoroba nk'uko byari biteganyijwe atangirana na Band anavuga uburyo igitekerezo cy’ubu bukangurambaga bwa Mico The Best cyaje. Yagize ati ’’Mu mwaka wa 2019 ni bwo Mico yagize iki gitekerezo ubwo yari ari mu mahugurwa yumva ubuhamya bw’abarwayi b’igituntu batanga bw’uko bakize indwara y’igituntu".

"Afatanyije n'Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bakoranye kugira ngo ubwo bukangurambaga bugerweho". Mc Anita Pendo nyuma y'ubwo buhamya yakiriye 'Tb Dvision manager' wari uturutse muri RBC, Dr Migambi Patrick watangiye avuga ko kuri iyi tariki u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.

Yavuzeko mu Rwanda hakozwe byinshi kugira ngo indwara y’igituntu irwanywe aho servisi zose zitangirwa ubuntu mu bigo nderabuzima haba kwivuza no gufata imiti ndetse ko bakoranye n’abajyanama b’ubuzima, gusa ngo buri mwaka abagera kuri 20% ntibamenyekana ibituma bakomeza kwanduza abandi.

Buri mwaka haboneka abarwayi b’igituntu 5700, ariko umuryango ushinzwe ubuzima uvuga ko hagomba kuboneka abarwayi bagera kuri 6700.  Riderman yagiye ku rubyiniro Saa moya  n'iminota 18. Yahereye ku ndirimbo 'Mambata' yakoranye na Safi Madiba. Amaze kuririmba, yahaye ubutumwa abanyarwanda ababwira ko igituntu ari indwara ivurwa igakira. Umuraperi riderman yahise akurikizaho indimbo inyuguti ya R, hakurikiyeho ubuhamya bwa Nziza Alex warwaye igituntu agakira umwaka ushize.

Saa Moya na 33 MicoThe Best watangiye yivuga mu cyongereza, yatangiriye ku ndirimbo "Uwomuntu" yakoze mu mwaka wa 2016 n’izindi zigezweho nk’Igare n’Umunamba. Hakurikiyeho ubuhamya bwa Mico nka Ambassader wo kurwanya igituntu yifatanya n'abanyarwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu avuga ko ari indarwa ivurwa igakira.

Mico The Best na Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije

Nyuma y’umuhanzi Mico The Best, Mc Anitha Pendo yakiriye Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije wari n’Umushyitsi Mukuru. Uyu muyobozi yavuze ko kuri iyi Tariki u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu ku isi yose mu kuzirikana ububi bw’igituntu no kuyihashya. Yavuze ko igituntu kiri ku isonga mu ndwara icumi zica abantu ku isi ndetse kikaba kimwe mu byuririzi bikunze gufata abarwayi ba SIDA. 

Yavuzeko kuvura abafite iyi ndwara biri gutanga umusaruro kubera imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bw'igihugu ku bufatanye n’abaturage. Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyize mu gusuzuma abafite iyo ndwara no kuyivura. Minisitiri w’ubuzima yavuze ko intego y’iterambere rirambye ari uko mu mwaka mu mwaka wa 2035 indwara y’igituntu izaba yarandutse burundu na cyane ko hari urwego rukomeye rw’ubuvuzi.

Mico na Riderman bataramiye abitabiriye iki gitaramo 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND