Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko Uwitonze Sonia Rolland, afite umukunzi mushya yasimbuje Jaslil Lespert wari um ugabo we, ubu byamenyekanye ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime witwa Frolian Montas.
Sonia
Rolland aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’umugabo uzi gukunda kandi umuba
hafi, gusa yirinze kugira byinshi yamuvugaho no gutangaza amazina ye ku karubanda. Burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi nk’uko abahanga babivuga, ubu Sonia Rolland na Frolian Montas bari mu munyenga w'urukundo.
Sonia Rolland na Frolian Montas
Sonia
Rolland, imyaka yari ibaye 2 n'imisago atandukanye n'umugabo we Jalil Respert. Uyu
mugore w'imyaka 40 y'amavuko, Uwitonze Sonia Rolland ni umunyarwandakazi
wabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu mwaka wa 2000. Ni umukinnyi wa filime ufite
abana 2, akaba yaratandukanye n'umugabo we Jalil Lespert muri 2018.
Sonia Rolland iyo abajijwe ku by’umugabo
we Jalil Lespert, avuga ko atakizi uyu
mugabo. Sonia avuga ko yamaze amezi 6 ateretwa
n'uyu mugabo yari yaragize ubwiru ubu akaba yaramenyekanye. Akomeza ashimangira
ko ari umugabo umuba hafi umukunda cyane, umufasha ibishoboka. Yahishaga ko umukunzi we yaba ari uwo bahuje umwuga kandi nyamara bose bakina
Cinema.
Sonia Rolland yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000
TANGA IGITECYEREZO