RFL
Kigali

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Sonia Rolland wahishe umukunzi we mushya yamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/03/2021 11:54
0


Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko Uwitonze Sonia Rolland, afite umukunzi mushya yasimbuje Jaslil Lespert wari um ugabo we, ubu byamenyekanye ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime witwa Frolian Montas.



Sonia Rolland aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’umugabo uzi gukunda kandi umuba hafi, gusa yirinze kugira byinshi yamuvugaho no gutangaza amazina ye ku karubanda. Burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi nk’uko abahanga babivuga, ubu Sonia Rolland na Frolian Montas bari mu munyenga w'urukundo.


Sonia Rolland na Frolian Montas

Sonia Rolland, imyaka yari ibaye 2 n'imisago atandukanye n'umugabo we Jalil Respert. Uyu mugore w'imyaka 40 y'amavuko, Uwitonze Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu mwaka wa 2000. Ni umukinnyi wa filime ufite abana 2, akaba yaratandukanye n'umugabo we Jalil Lespert  muri 2018.


Sonia Rolland iyo abajijwe ku by’umugabo we Jalil Lespert, avuga ko atakizi uyu mugabo. Sonia avuga ko yamaze amezi 6 ateretwa n'uyu mugabo yari yaragize ubwiru ubu akaba yaramenyekanye. Akomeza ashimangira ko ari umugabo umuba hafi umukunda cyane, umufasha ibishoboka. Yahishaga ko umukunzi we yaba ari uwo bahuje umwuga kandi nyamara bose bakina Cinema.




Sonia Rolland yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND