RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Umwana na Se! Yavugishije benshi babonye iyi nkumi yambaye ishati yonyine ibibero biri hanze yageretse amaguru kuri Se

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/02/2021 13:28
1


Umunyamideri Adut Akech Bior yashyize hanze ifoto ageretse ukuguru kuri Se yambaye ishati gusa ikibero n'amaguru bye byose bigaragara maze amwifuriza isabukuru nziza. Icyakora kubera ukuntu bifotoje abenshi iyi foto bayibajijeho bamwe bagaragaza ko batunguwe bahakana ko ari Se.



Adut Akech Bior n'umubyeyi we Edward Kobina Enninful Obe ni ibyamamare bikomeye mu gisata cy'imideri. Nyuma y'uko uyu mubyeyi agize isabukuru y'imyaka 49, uyu mukobwa we yanyuze kuri Instagram ye ashyiraho iyi foto yatangaje benshi maze amwifuriza kugira isabukuru nziza.


Iyi foto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Mu butumwa burebure yahekeje amafoto atandukanye arimo n'iyi yavugishije benshi yagize ati "Happiest birthday to my papa @edward_enninful. In this new year of your life I pray for you more life, prosperity, abundance, happiness, peace and a lifetime of blessings. Thank you for all that you are. Im grateful for you and to be your honorary daughter. You mean so much to me and I love you unconditionally forever and always papa... I can’t wait to see and squeeze you very soon!! πŸ˜©β€οΈβ€οΈβ€οΈπŸŽ‰πŸŽ‰πŸŽ‰Wish my papa a happy birthday 😘".

Mu ncamake ugereranyije mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Isabukuru nziza kuri papa, uyu ni umwaka mushya w'ubuzima bwawe ndagusabira kuramba, kugira ibyishimo, amahoro, n'umugisha. Warakoze muri byose nyuzwe no kuba ndi umukobwa wawe. Uvuze byinshi kuri njye ndagukunda kandi nzagukunda ubuzira herezo. Niteguye kukubona vuba".


Adut Akech ari mu banyamideri bakomeye ku isi akurikirwa n'abasaga miliyoni kuri instagarm

Izi foto zirimo n'iyi yatunguye benshi zimaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi mirongo icyenda na bitandatu. Ni mu gihe zimaze gushyirwaho ibitekerezo bisaga magana ane birimo iby'abatunguwe n'abishimiye umubano uyu mukobwa afitanye na Se.

Uwitwa jamican  yagize ati "Is that her real dad? I’m lost, he looks soo good πŸ˜…". Uyu ni nk'aho yagize ati "Uyu ni papa we nyawe? Ndatunguwe, ameze neza". Undi yagize ati ati" Wow!! Your papa looks like your brother!! Very young!! πŸ”₯πŸ”₯❀️" Mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Wawoo papa wawe wagira ngo ni musaza wewe aracyari muto".

Naho uwitwa anna_bella7 we ati "Not really! He means a lot to her". Ugereranyije uyu we yanze kwemera ko ari Se ati "Ntabwo ari ukuri! Afite byinshi avuze kuri we".

Iyi nayo iri mu zo yashyize hanze yifuriza umubyeyi we kugira isabukuru nziza

Nk'uko twigeze kubigarukaho aba bombi bafite amazina akomeye ku isi mu gisata cy'imideri. Uyu mukobwa Akech yavukiye muri Sudan y'Epfo ariko akurira mu gace kitwa Kakuma muri Kenya. Afite imyaka 7 yaje kuva muri iki gihugu ajyana na nyina Chadwick Models muri Australia nk'impunzi. 

Yatangiye kujya mu imideri akiri muto bitangira gufata indi ntere afite imyaka 16 ubwo nyina yari atangiye kumukurikirana nk'ureberera inyungu ze mu mideri i Sydney muri Australia. Ubu izina afite riraremereye kuko amaze kumurika imideri ahantu hakomeye nko muri Melbourne Fashion Week na Paris Fashion Week n'ahandi ku buryo yabaye ikimenyabose. 

Se umubyara Edward Kobina Enninful OBE ni umuhanga w'umusesenguzi ku mideri wamamaye mu bitabo bitandukanye biyigarukaho bizwi nka Vogue. Yatangiye kubyinjiramo akiri muto afite imyaka 18. Yisanga cyane mu kuyobora abamurika imideri [Fashion Director ].


Uyu mubyeyi we ni umuhanga cyane mu kuyobora abanyamideri. Ni we wayoboye aberekanye imideri mu gitabo cy'abongeraza cyitwa British youth culture magazine. Yatanze kandi umusanzu wo kuyobora abamuritse imideri mu bitabo bitandukanye nka American Vogue, Vogue Italia, W Magazine n'ibindi byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena Magnifique2 years ago
    Biratangaje kubona umwana yisanzura kurise kujyezaho amwifotorezaho yambaye kuriya umubyeyi ntabigiteho ikibazo





Inyarwanda BACKGROUND