RFL
Kigali

Ni we wayoboye Amerika utarigeze ashaka umugore! Menya ubuzima bwa James Buchanan wabaye Perezida wa 15

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2021 9:27
0


James Buchanan wabaye Peresida wa 15 wa Amerika, uyu mugabo akaba yaraciye agahigo ko kuba yarabaye Perezida udafite umugore ndetse ubuzima bwe bwose yabumaze atarigeze ashaka umugore cyangwa ngo abyare umwana.



James Buchanan yari muntu ki?

James Buchanan Jr. yavutse ku itariki 23/04/1791 avukira mu gace ka Cove Gap gaherereye mu mujyi wa Pennyslvania. Se yitwaga James Buchanan Sr. witabye Imana mu w'i 1821 naho nyina yitwaga Elizabeth Speer witabye Imana mu w'i 1833.

James Buchanan ubwo yari akiri umunyeshuri mu ishuri ryigisha amategeko yarangagwa no kumenya kuvugira mu ruhame no kuburana (public debator), uyu mugabo kandi mbere yuko aba perezida yabanje kuba umunyamategeko uburanira abakurikiranyweho ibyaha dore ko aribyo yigiye.

Kuva mu mwaka wi 1845 kugeza mu w'i 1849 James Buchanan yarari mu bagize congere ya leta zuze ubumwe za Amerika (US Congress) aho yayigiyemo ahagarariye umujyi aturukamo wa Pennsylvania. Icyo gihe kandi yari umunyamategeko mukuru wa leta ari nawe watangaga uburenganzira kubacakara.

James Buchanan yaje kuba perezida wa Amerika mu mwaka 1857 abaye perezida wa 15 w'iki gihugu gikomeye, icyatangaje imbaga nyamwinshi ni uko uyu mugabo nta mugore yari afite ubwo yarahiriraga kuba perezida gusa icyo gihe abanyamerika bari bafite icyizere ko azamushaka ubwo agiye kuba muri White House.


Mu mwaka 4 uyu mugabo James Buchanan Jr. yayoboye Amerika ntiyigeze na rimwe ashaka umugore dore ko aribyo yari yitezweho gukora ubwo yaracyiba Perezida. Inshuro zose uyu mugabo yabazwaga n’itangazamakuru impamvu nta mugore afite akenshi yasubizaga ko ibyo ari ubuzima bwe bwite adakwiye gushyira ku mugaragaro.

Ni ibiki bivugwa ko byamubujije gushaka?

Mu bitabo bitandukanye bivuga ku mateka ya James Buchanan Jr. ndetse n’inyandiko zagiye zigaruka ku buzima bwe by'umwihariko ku mpamu zatumye uyu mu Perezida adashaka umugore, zose zagiye zihuriza ku mpamvu 3.

Muri izo mpamvu 3 zivugwa zaba zarabujije uyu mugabo gushaka umugore harimo:

1.Imico ya James Buchanan (flirtatious nature)

2.Umutima ukomeretse (broken heart)

3.Ubutinganyi

Nk'uko ThoughtCo yandika ku buzima bw’ibikomerezwa yabitangaje hamwe na Encyclopaedia byose byagiye bihurira kuri izi mpamvu 3 zabujije Perezida James Buchanan gushaka umugore.

1.Imico ya James Buchanan

Uyu mugabo yagiye arangwa n’imico itamwemerera kuba yakunda umugore umwe ku buryo yamushaka. James Buchanan wasangaga yabaga yatumiye abakobwa benshi muri White House baje kumureba mu masaha ya nijoro bagasangira inzoga bakaninezeza.

Ibi byakunze kuba inshuro nyinshi ku buryo wasangaga James Buchanan afite abakobwa byibuze 5 buri joro baje kumureba. Uku guhora afite inkumi nyinshi iruhande rwe bivugwa ko byaba byaramubujije gufata umwanzuro wo guhitamo umukobwa yagira umugore.

2.Umutima ikomeretse

Nk'undi muntu wese uko amera James Buchanan yagize igikomere ku mutima cyamubujije gushaka umugore. Mbere y'uko aba Perezida yari afite umukobwa bakundana witwa Anna Caroline Coleman, uyu mukobwa kandi James Buchanan yari yaramwambitse impeta y’urukundo benda kubana gusa nyuma umubano wabo waje kujyamo agatotsi.

Byavugwaga ko icyatumye James Buchanan atereta uyu mukobwa ari ukubera yari umukobwa uturuka mu muryango ukomeye, bitewe n'uko kandi James Buchanan yahoraga ari mu kazi ke ka politiki ntiyaboneraga umwanya uhagije Anna Caroline, gusa uyu mukobwa yarabyihanganiye kugeza ubwo yaje kumenya ko James Buchanan yamuciye inyuma akajya kuryamana n'undi mukobwa.


Kuva icyo gihe Anna yamenya ko yaciwe inyuma na James Buchanan yahise amusubiza impeta y’urukundo yari yaramwambitse maze amubwira ko atabana n’umuntu umuca inyuma akanamubeshya. Nyuma y’igihe gito aba bombi batandukanye Anna Caroline yaje kunywa ibiyobyabwenge biramurenga ahita yitaba Imana.

Umuryango w'uyu mukobwa Anna wavuze ko kuba umwana wabo Anna yapfuye ari amakosa ya James Buchanan kuko ngo kuva batandukana Anna kwiyakira byaramunaniye ndetse binamutera kujya yiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge.

Kuva Anna Caroline Coleman yapfa byababaje bikomeye Perezida James Buchanan ndetse yanavuze ko amusigiye igikomere ku mutima kandi ko atazigera akunda undi mukobwa nk'uko yakundaga Anna. Kuba James Buchanan yarababajwe n’urupfu rwa Anna biri mu mpamvu zaba zarabujije uyu mugabo gushaka umugore.

3.Ubutinganyi

Iyi mpamvu itoroshye kuyumva cyane ivugwa kuri Perezida niyo mpamvu ikomeye yagiye imuvugwaho kuva akiri umusore muto yiga amategeko, byakunze kuvugwa ko James Buchanan yaba ari umutinganyi gusa utabyemera ku mugaragaro.

Ngusubije inyuma mbere y'uko aba Perezida, James Buchanan yakunze kugaragara ajya kunywera mu tubari twahariwe abatinganyi, ibi bikaba byarateye abantu kwibaza igituma ajya kunywera aho hantu kandi ubusanzwe abagabo batari abatinganyi batahajya.


Abanyamateka batandukanye bakunze kugaruka ku mpamvu zateye perezida James Buchanan kudashaka umugore bemeza ko uyu mugabo yari yifitemo gukunda abo bahuje igitsina.

Guhera mu w'i 1800 James Buchanan yaje kuba inshuti ikomeye n’umugabo wari umu senateri witwa William Rufus De Vane King ndetse umubano wabo warakomeye kugeza ubwo aba bombi baje kubana mu nzu imwe.

Ubwo babanaga mu nzu imwe William Rufus yaje kuba Visi Perezida wa 13 ndetse nawe ntiyigera ashaka umugore, kuba aba bombi barabanaga bahorana badasigana kandi ntibanashake abagore byatumaga rubanda babibazaho cyane.


Ibi byaje gufata indi ntera mu 1824 ubwo umwe mu bakozi bakoraga mu rugo rwa James Buchanan na William Rufus yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bombi bararaga mu cyumba kimwe ndetse ngo iyo bari mu rugo bahamagarana amazina y’abakundana.

Kuba James Buchanan yari umutinganyi byongeye gushimangirwa nyuma y'uko William Rufus yajyaga kuba Minisitiri muri France akava muri America. Ibintu byababaje James Buchanan maze yandikira inshuti ye magara urwandiko asa n'uvuga ko yababajwe n'uko William yamutaye.

Muri iyo nyandiko yagize ati ”Ndi njyenyine mu nzu simfite uwo tubana, nari nzi ko William tuzagumana iteka ryose, mfite agahinda kuko nabonaga William ari uwanjye nagenewe (Soulmate), ese noneho ko ntakimufite nshake umukobwa?”.

Iyi nyandiko nayo yashimangiye ibyavugwaga kuri James Buchanan ko yaba ari umutinganyi. Umunyamateka ukomeye witwa James Loewen yasohoye ubusesenguzi bwe mu mwaka wa 2012 avuga ko James Buchanan yari umutinganyi ndetse byari bizwi n'ubwo abantu bamwe bavuga ko yari Bisexual (umuntu uryamana n’ibitsina byombi) gusa ngo hari ibimenyetso simusiga byerekana ko James Buchanan yari umutinganyi.

Ibi nibyo bintu by'ingenzi wamenya kuri James Buchanan wabaye perezida wa 15 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika waranzwe no kudashaka umugore ubuzima bwe bwose akaba ariwe mu perezida wa Amerika wenyine waciye aka gahigo. Yitabye Imana mu 1868 apfa afite imyaka 77, asiga nta mwana nta n’umugore.

Src:www.wikipedia.com,www.ThoughtCo.com,www,encyclopaedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND