Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Jay Bugatti yamaze kubagwa ahabwa igitsinagore bimutwaye miliyoni icumi z'amadolari.
Jay Bugatti
uzwiho kwerekana imideli ndetse akaba yaramenyekanye nk’uwambika abahanzi
bakomeye barimo Tiwa Savage, Simi hamwe na Yemi Alade, kuri ubu yamaze guhabwa
igitsinagore nyuma y’igihe kinini yifuza kuba umukobwa.
Guhera mu
mwaka wa 2012 Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk’abakobwa kandi ari
umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa ndetse akanisiga
ibirungo (makeup) by’abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk’umutinganyi nubwo
yabihakanaga.
Jay Bugatti wakunze kwambara nka bakobwa.
Uyu musore
Jay yakomeje kujya avuga mu itangazamakuru ko atari umutinganyi ahubwo ko ari
umukobwa nubwo yavutse ari umuhungu, yasobanuye ko mu mutwe we no mu mutima we
ari umukobwa nubwo inyuma ku mubiri ari umuhungu.
Mu mwaka wa
2014 Jay Bugatti yavuze ko yifuza kubagwa bakamukata igitsinagabo bakamuha
igitsinagore. Yakomeje kuvuga ko ari gushakisha amafaranga ahagije azamujyana
muri Amerika bakamubaga.
Kuri ubu Jay
Bugatti abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze guhabwa
igitsinagore yifuzaga ndetse ko agiye guhindura amazina akitwa izina ry’abakobwa.
Jay Bugatti nyuma yo guhabwa igitsinagore
Mu mafoto
menshi yerekanye ku mbuga nkoranyambaga atavugwaho rumwe na benshi Jay Bugatti
yambaye imyenda y’imbere yerekana ko yahindutse umukobwa.
imwe mu mafoto ya Jay Bugatti yavugishije abantu benshi.
Mu butumwa
uyu munyamideli yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yahindutse
umukobwa abazwe bakamuha igitsinagore bikaba byaramutwaye amafaranga angana na
miliyoni 10 z'amadolari, mu mafaranga y'amanyarwanda, akaba ari hafi Miliyari 10.
TANGA IGITECYEREZO