RFL
Kigali

Nigeria: Umusore Jay Bugatti yatanze akayabo ka Miliyoni icumi z'amadorali kugira ngo bamuhindurire igitsina bamuhe igitsinagore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2020 9:47
0


Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Jay Bugatti yamaze kubagwa ahabwa igitsinagore bimutwaye miliyoni icumi z'amadolari.



Jay Bugatti uzwiho kwerekana imideli ndetse akaba yaramenyekanye nk’uwambika abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, Simi hamwe na Yemi Alade, kuri ubu yamaze guhabwa igitsinagore nyuma y’igihe kinini yifuza kuba umukobwa.

Guhera mu mwaka wa 2012 Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk’abakobwa kandi ari umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa ndetse akanisiga ibirungo (makeup) by’abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk’umutinganyi nubwo yabihakanaga.


Jay Bugatti wakunze kwambara nka bakobwa.

Uyu musore Jay yakomeje kujya avuga mu itangazamakuru ko atari umutinganyi ahubwo ko ari umukobwa nubwo yavutse ari umuhungu, yasobanuye ko mu mutwe we no mu mutima we ari umukobwa nubwo inyuma ku mubiri ari umuhungu.

Mu mwaka wa 2014 Jay Bugatti yavuze ko yifuza kubagwa bakamukata igitsinagabo bakamuha igitsinagore. Yakomeje kuvuga ko ari gushakisha amafaranga ahagije azamujyana muri Amerika bakamubaga.

Kuri ubu Jay Bugatti abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze guhabwa igitsinagore yifuzaga ndetse ko agiye guhindura amazina akitwa izina ry’abakobwa.


Jay Bugatti nyuma yo guhabwa igitsinagore

Mu mafoto menshi yerekanye ku mbuga nkoranyambaga atavugwaho rumwe na benshi Jay Bugatti yambaye imyenda y’imbere yerekana ko yahindutse umukobwa.


 imwe mu mafoto ya Jay Bugatti yavugishije abantu benshi.

Mu butumwa uyu munyamideli yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yahindutse umukobwa abazwe bakamuha igitsinagore bikaba byaramutwaye amafaranga angana na miliyoni 10 z'amadolari, mu mafaranga y'amanyarwanda, akaba ari hafi Miliyari 10. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND