RFL
Kigali

Nyuma yo gukora ubukwe, Trezzor yasohoye indirimbo yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2020 13:01
0


Nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Diane, umuhanzi Yves Kana Trezzor yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ntuzabarye’ ifasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2020 binjira mu mwaka mushya wa 2021.



2020 wabaye umwaka w’umuravumba ku banyarwanda no kubatuye Isi bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ni umwaka benshi bari bitezemo ibyiza gusa, ariko baratunguwe bitewe n’uburyo iki cyorezo cyahinduye imyitwarire ya muntu yari isanzwe imenyerewe.

Uyu mwaka watumye byinshi mu bikorwa bihagarikwa gukora. Imirimo imwe n’imwe isubira inyuma, abari bafite ibikorwa bihuza abantu muri uyu mwaka barabisubika.

Ingaruka za Covid-19 zageze no ku ruganda rw’imyidagaduro, aho hari imwe mu mishinga y’indirimbo n’ibitaramo byasubitswe.

Mu ndirimbo ye yise ‘Ntuzabarye’, Yves Kana Trezzor aririmba avuga ko muri ujyu mwaka wa 2020 hari abavutse n’abapfuye; hari abarushinze n’abatandukanye [Divorce], hari ababyeyi n’abiswe ingumba, hari ababonye akazi abandi bitwa abashomeri n’ibindi.

Avuga ko ‘buri mwaka ugira ibyawo’ ndetse ko ntawe uhitamo uko azabaho.’ Ati “Ndabifuriza umwaka mushya muhire muzawurye ntuzabarye.”

Uyu muhanzi asaba buri wese gusabira umugisha abamugiriye nabi ndetse na neza, kuko ubuzima bugomba gukomeza.

Iyi ndirimbo ‘Ntuzabarye’ yasohotse kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Track slayer, gitari basi yumvikanamo yacuranzwe na Espoir&Track Slayer, gitari akusitike yacuranzwe na Trezzor naho ‘Video Visualizer’ yakozwe na Yannick.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, ni bwo Yves Kana Trezzor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mugabekazi Diane bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rushya rw’urukundo anamaze iminsi muri studio ategura indirimbo ye nshya yise ‘Ntuzabarye’.

Trezzor asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Njyewe Nawe’, ‘Mon Amour’ yakoranye na Urban Boyz na Ziggy 55, ‘Rock Star’ bakoranye na Bull Dogg n’izindi.

Mu 2009, ni bwo havutse itsinda rya Trezzor ryubakiye umuziki ku njyana ya Rock. Nubwo bimeze gutya ariko, Trezzor ni umuntu umwe ufite abamucurangira bagize itsinda ry’abacuranzi ba Trezzor. Bivuze ko Trezzor atari itsinda ahubwo ni umuntu umwe.

Inkuru bifitanye isano: Yves Kana Trezzor yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we

Nyuma yo guhamya isezerano rye n'umukunzi we Diane, Yves Kana Trezzor yasohoye indirimbo nshya

Yves Kana Trezzor yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021 abinyujije mu ndirimbo 'Ntuzabarye'

Trezzor si itsinda, ahubwo ni umuntu umwe ufite ikipe imucangira ibicurangisho bitandukanye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTUZABARYE' Y'UMUHANZI TREZZOR

">

REBA HANO UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO WA TREZZOR N'UMUKUNZI WE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND