RFL
Kigali

Yves Kana wo mu itsinda Trezzor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 13:24
0


Umuhanzi Yves Kana wo mu itsinda Trezzor yahamije isezerano rye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Mugabekazi Diane.



Ni mu muhango wabaye mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, ubera ku biro by’Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 24 Ukwakira 2019, Yves Kana yatunguye umukunzi we Diane amwambika impeta y’urukundo amuteguza kubana akaramata. Ni mu birori byabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku ivuko ry’uyu mukobwa.

Kana Yves wamaze imyaka 10 yiga gucuranga Guitar Classic, aherutse kubwira INYARWANDA ko Mugabekazi yamukundiye byinshi birimo no kuba ari umukobwa witonda, kandi ko imiryango yombi ifitanye ubushuti bumaze igihe kinini.

Yagize ati “Ibintu umuntu akundira undi, ni byinshi. Ariko ikintu kimwe namukundiye, aritonda. Kandi ubwitonzi ni cyo kintu ntagira mu buzima bwanjye [Akubita agatwenge]. Aritonda, ni umuntu utuje kandi njyewe (…) n’icyo kintu afite muri we.

“Ikindi kintu kiruta byose, imiryango yacu yombi yisanganamo. Ni imiryango yabanye hafi na hafi, urumva rero ni amata abyara amavuta,”

Yavuze ko yamenyekanye n’uyu mukobwa mu mwaka wa 2013, urukundo rwabo rwitamurura mu mwaka 2017 kugeza n’ubu.

Yves Kana yagiye agaragara kenshi mu birori n’ibitaramo ari kumwe n’uyu mukobwa. Bombi bihereye ijisho igitaramo cya ‘Bigomba Guhimbuka’ inshuro ebyeri.

Kana Yves na mugenzi we Bertrand bahuriye mu itsinda Trezzor bakoze indirimbo z’umwimerere mu micurangire nka ‘Urukumbuzi’, ‘Love Song’; bakoranye na Rukabuza Rickie [Dj Pius], ‘Sakwe Sakwe’, n’izindi. Ndetse iri tsinda riritegura gusohora indirimbo nshya yo gufasha abakunzi babo kurangiza neza umwaka wa 2020.

Umuhanzi Yves Kana wo mu itsinda Trezzor yasezeranya imbere y'amategeko n'umukunzi we

Yves Kana n'umukunzi we Diane batangiye urugendo rushya rw'urukundo rwabo


Yves yasezeranya na Diane nyuma y'uko mu Ukwakira 2019 amwambitse impeta y'urukundo

Mugabekazi Diane umaze imyaka ine akundana byeruye n'umuhanzi Yves Kana

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND