RFL
Kigali

Ihuriro rya ba Nyampinga b'u Rwanda ryashyizeho igihembo cy’arenga ibihumbi 900 Frw ku muntu uzakorera igikorwa cy’urukundo abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2020 12:07
1


Ihuriro rya ba Nyampinga b'u Rwanda [Nyampinga Foundation] washyizeho igihembo cy’amadorali 1000 [992,000Frw] ku muntu umwe mu gikorwa bise ‘Ubumuntu’ kigamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk’indangagaciro y’urukundo ikwiye kuranga buri wese.



Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, Nyampinga Foundation ibarizwamo ba Nyampinga batandatu b’u Rwanda n’umugabo umwe batangaje ko bashyizeho igihembo cy’amadorali 1000 ku muntu uzahiga abandi mu gikorwa cy’urukundo azakorera abandi batishoboye.

‘Nyampinga Foundation’ ibarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

Mu mashusho yasohowe; Aurore Kayibanda avuga ko ‘ubumuntu no kugira neza ari ubutwari kandi ni indangagaciro yagakwiye kuranga buri muntu.

Ni mu gihe Bahati Grace avuga muri iki gihe iterambere rituma abantu bihugira bakibagirwa ‘inshuti n’abavandimwe; rimwe na rimwe ntibanashyikirane

Miss Kundwa Doriane avuga ko bateguye iki gikorwa nk’ubukangurambaga kuri buri wese, kugira ngo icyo arusha mugenzi agifashishe uwo baturanyi, uwo bakorana, umuvandimwe we n’undi wese ukeneye gufashwa muri iki gihe.

Larry Mugwana avuga ko ibikorwa ari byinshi umuntu ashobora gukora birimo kuganiriza intwaza, gusura abarwayi, kwishyurira amafaranga y’ishuri imfumbyi n’ibindi byinshi byagurura icyizere cy’ubuzima kuri benshi.

Ni igikorwa batekerejeho kugira ngo abantu bongera kwibuka bagenzi babo babayeho nabi muri ibi Isi ihanganye n’Icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa kandi bashaka ko cyaguka, buri wese wishoboye akumva ko kugirira neza abandi, ari indangagaciro ikomeye ikwiye kuranga abaturarwanda.

Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy’urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora ‘Tags’ kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation

Miss Mutesi Jolly, Uhagarariye Nyampinga Foundation mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bakangurira abantu kwibuka bagenzi babo no kugira ubumuntu muri ibi bihe bigoye.

Miss Jolly uvuga ko ikiruta byose ari ubumuntu, yavuze ko biteze ko abazitabira iki gikorwa ari benshi, bityo ko nabo bazahitamo uzakora igikorwa cyiza kuruta abandi.

Yagize ati “Abazabikora ni benshi ni bikorwa urumva bizaba byinshi. Mu bikorwa byinshi byiza habamo icyiza kiruta ibindi. Nicyo tuzatoranya. Ariko ikigenzi ni uko dushishikariza abantu kugira neza, urebye guhemba ni ukugira ngo dushishikariza abantu kugira neza ari benshi.”

Akomeza ati “Ariko noneho twebwe tuzatoranya umuntu umwe. Ikigenzi ni ukugushishikariza abantu ubumuntu, bakagira neza ari benshi. Iyo ushyizeho igihe abantu bakirwanira ari benshi, iyo bakirwaniye ari benshi bakora ikorwa byinshi kandi twebwe ni byo dushaka.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yavuze ko umuntu uzatsinda azatangazwa ndetse bamusange aho azaba abarizwa bamushyikirize igihembo mu muhango uzitabirwamo n’abantu batandukanye.

Ibi bikorwa by’ubumuntu bizatangira gukorwa ku wa 21 Ukuboza kugeza ku wa 25 Ukuboza 2020. Uzatsinda azatangazwa ku wa 26 Ukuboza 2020.

Nyampinga Foundation izaba ijwi ry’urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w’umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n’abantu, imirire n’ibindi.

Ba Nyampinga bari muri Nyampinga Foundation babarizwa mu mahanga bashobora kuzagera mu Rwanda mu bihe bitandukanye bitabiriye ibikorwa by’uyu muryango.


Nyampinga Foundation ibarizwamo ba Nyampinga batandatu b'u Rwanda n'Umugabo umwe Larry Muganwa batangije igikorwa kigamije gukangurira abantu kugira ubumuntu


Ku wa 24 Kamena 2020, Miss Mutesi Jolly na Miss Nishimwe Naomie bahagarariye Nyampinga Foundation mu gikorwa cyo gutanga udupfukamunwa 1000 ku Ingabo zamugariye ku rugamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAYISABA JOSU'E3 years ago
    ABANYAMPINGA N UBUZIMA KUBA YIKURIKIRA!





Inyarwanda BACKGROUND