RFL
Kigali

Yifuza kuzagira abana arera muri muzika: Savant Ngira uririmba muri True Promises yasohoye indirimbo 'Narababariwe'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2020 10:41
0


Savant Ngirabakunzi [Savant Ngira] uririmba mu itsinda rya True Promises Ministrues, wifuza kuzagira abana arera muri muzika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Narababariwe' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Chris Iwacu.



Savant Ngira ni ingaragu, arakijijwe, asengera muri Nazarene church mu Giporoso i Remera, aririmba muri True Promises akaba ashinzwe imiririmbire (Music Director) muri iri tsinda ndetse ni umwe mu bahimbyi b'indirimbo z'iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera', 'Wadushyize ahakwiriye' n'izindi.

Kubera ko hari indi mirimo akora mu buzima busanzwe, Savant Ngira avuga ko akora umuziki agamije kuvuga ubutumwa gusa, kuko abona ari wo muhamagaro we muri Yesu Kristo nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa InyaRwanda.com.

Savant Ngira amaze gukora indirimbo enye kuva atangiye kuririmba ku giti cye. Avuga ku muziki we yagize ati "Ku giti cyanjye rero maze gukora indirimbo enye. Ebyiri (2) zimaze kujya hanze, iya mbere yitwa 'Urimwiza Yesu' (ni Audio), iya kabiri ni 'Narababariwe' (video), naho izindi ebyiri ziracyari muri studio.

Yavuze ko mu muziki akora, akunda cyane Dudu akaba ari we umutera ishyaka. Ati "Uwo mfatiraho urugero byo biragoye, kuko buri mu gospel wese ngira icyo mwigiraho. Muri aka karere nkunda Dudu, antera ishyaka iyo numva amagambo aririmba, imyitwarire ye....Naho abandi ni Abanyamerika".


Savant yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Narababariwe'

Savant avuga ko yifuza gukora umuziki mu mbaraga ze zose ku buryo indirimbo ze zikwira ku Isi hose, ati "Ibyo nifuza ni ukuzagera ku rwego ubutumwa bwa Yesu mu ndirimbo zanjye buzakwira Isi, kwiyubaka mu buryo bwa Band n'ibikoresho byose, kuzagira abana ndera muri muzika".

Indirimbo ye nshya 'Narababariwe' yashyize hanze yavuze uko yagize igitekerezo cyo kuyikora, ati "Nari mfite gahunda yo kujya muri studio gukora indirimbo 3, zari zanditse, zuzuye nta kibazo, kubera ko nkunda Umusaraba wa Yesu cyane, numvise hanjemo indirimbo nshya yo kuvuga 'Ubuntu Bwa Yesu', Umusaraba we, mpita numva ko ari bwo butumwa bw'ibanze ngomba kuvuga mbere y'izo eshatu zindi".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NARABABARIWE' YA SAVANT NGIRA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND