RFL
Kigali

Miss Rwanda 2021: Petersbakers izahemba ‘Miss Congeniality’, yigishe guteka abakobwa 20

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 12:02
0


Petersbakers kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda mu gukora cake z'agatangaza zijyanye n'igihe, ni yo izigisha abakobwa 20 bazagera mu mwiherero uko bateka indyo zitandukanye; inahembe umukobwa uzegukana ikamba ry’uwabaniye neza abandi ‘Miss Congeniality’.



Kuva ku wa 11 Ukuboza 2020, abakobwa bafite ubushake n’ubushobozi bahawe rugari batangira kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda ritegurwa na Rwanda Inspiration Back Up (RIB) rigiye kuba ku nshuro ya 11. 

Abakobwa batangiye kwiyandikisha nyuma y’umunsi umwe abategura iri rushanwa batangije ku mugaragaro iri rushanwa. Ryazanye impinduka harimo nk’amakamba yongewemo ndetse n’ibihembo bitandukanye byagenewe abakobwa bazegukana amakamba.

Muri kompanyi zizahemba abakobwa bazegukana amakamba muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021, harimo na Petersbakers izahemba 1,800,000 Frw umukobwa uzegukana ikamba rya ‘Miss Congeniality 2021’.

Petersbakers ifatwa nk'umwami wa cake mu Rwanda muri iki gihe, izaha abakobwa 20 bazagera mu mwiherero amahugurwa ajyanye no guteka indyo zitandukanye, gukora cake n’ibindi bijyanye n’ibizwi nka ‘Banking’ mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bwihariye nk’abari babereye u Rwanda.

Mugwaneza Peter Umuyobozi Mukuru wa Petersbakers akaba na nyiri iyi kompanyi, yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyigikire urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa no kubafasha kumenya uko bategura ibyo kurya byiza. Ati:

Gushyigikira abari n’abategarugori, ni byo dushyize imbere ni yo mpamvu tuzabaha amahugurwa baziga ‘Banking’ ariko bige no guteka muri rusange. Umwali aba agomba kumenya guteka, akamenya gutunganya ifunguro n’ibindi bishamikiyeho.

Petersbakers bakora cake z'amoko atandukanye harimo; Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n’izindi. Umwihariko wabo ni uko nta handi wasanga cake yitwa ‘My choco’. Iyi cake ntisanzwe kuko igizwe n’imboga n’imbuto zitandukanye, bityo ikaba ikungahaye ku ntungamubiri.

Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Bashobora kandi no kuguhitiramo Design ijyanye n’ibirori byawe. 

Akarusho ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese by'umwihariko kuri ubu banashyizeho poromosiyo. Petersbakers bati “Icyo twabwira abantu ni uko turi hano kugira ngo inzozi zawe zibe impamo ubukwe bwawe busigare ari amateka cake bayikwitirire".

Petersbakers ni kompanyi yashinzwe ndetse iyoborwa n'umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza. Afite uburambe mu kuzikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'.

Petersbakers iherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire na Anita Pendo nka Brand Ambassador wayo, bamaze gukorera cake abantu benshi barimo n'ibyamamare, aho twavugamo: Butera Knowless, Tonzi, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Nkusi Arthur, Rev. Alain Numa wo muri MTN;

Meddy, Clarisse Karasira, Turahirwa Moses nyiri Moshions; Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Lucky Nzeyimana, Migambi Gilbert (Migambi Nyawe), Papy Clever, Uncle Austin, Chris Mwungura, Phanny Wibabara, Apotre Dr Paul Gitwaza, Evelyne Umurerwa wa RTV, Aline Gahongayire, n'abandi. 

Ukeneye nawe ko bagukorera cake itangaje izakubera urwibutso mu buzima bwawe bwose, wabahamagara kuri iyi telefone ikurikira: 0786048392 cyangwa ukabasanga aho bakorera i Remera munsi ya Stade Amahoro hafi na Zigama CSS hirya gato ya 'Nano Studioz'. Kuri bo umukiriya ni umwami.

Twabibutsa ko abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda 2021 uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gikondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Soma: Abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021

Kompanyi ya Petersbakers izahemba umukobwa uzegukamba rya Miss Congeniality, ndetse yigishe guteka abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda

Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:

1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:

-Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw

-Mu gihe cy’umwaka umwe azahembwa 9,600,000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.

-Azishyurirwa (Bourse) yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Umushinga we uzaterwa inkunga n’ikigo Africa Improved Food [AIF]

-Azahabwa ‘Lisansi’ y’umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum

-Azahabwa internet y’umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda

-Mu gihe cy’umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon

-We n’umuryango we mu mpera z’icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

-Yemerewe ifunguro mu gihe cy’umwaka wose muri Café Camellia

-MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho ‘Smart Phone’

2.Umukobwa uzegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere

-Azahembwa 1,800,000 Frw azatangwa na Bella Flowers

-Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Mu gihe cy’amezi atandatu mu mpera z’icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata

3.Igisonga cya kabiri

-Volcano Express izamuhemba 1,800,000 Frw

-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu

4.Umushinga urimo agashya ‘Innovative Project’

-Azajya ahabwa 500,000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy’umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)

-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by’imari na BK

-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

5.Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage]

-Azahembwa 1,800,000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n’Indangagaciro zawo

5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]

-Azahabwa 1,800,000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

-Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

-Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

-Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]

-Azahembwa 1,800,000 Frw azatangwa na PetersBakers

-Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali

7.Umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic]

-Azahabwa 1,800,000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]

-Azahabwa 1,800,000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

-Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

Petersbakers yakoreye 'cake' Miss Iradukunda Liliane ku munsi we w'amavuko

Miss Nishimwe Naomie witegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda, yakorewe 'cake' idasanzwe na Petersbakers

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU MPINDUKA ZIRI MU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2021

BAHAVU WO MURI FILIME IMPANGA YASUYE P-TV YA PETERSBAKERS YEREKANA KO ARI UMUHANGA CYANE MU GUTEKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND