RFL
Kigali

Abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021: Imiterere y’ibihembo bizatangwa birimo n'imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2020 7:54
0


Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunguye amarembo ku bakobwa bo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali bifuza guhatana muri iri rushanwa, aho batangiye kwiyandikisha kuva mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ku isaha ya saa sita z’ijoro.



Ab’inkwakuzi baraye ku rubuga rwa Miss Rwanda. Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kuzuza ‘form’ iri ku rubuga rw’iri rushanwa avuga amazina ye yombi; ashyiramo nimero y’irangamuntu n’imyaka ye, nimero ya telefoni na Email ye, ibiro afite n’amashuri yize.

Asabwa gushyiraho ‘Document’ igaragaza amasomo yize, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho ‘Short Biography’, abiherekeresheje gushyiraho ifoto imugaragaza wose ‘Full Picture’.

Ni mu gihe amajonjora y’urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2021, azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

KANDA HANO WIYANDIKISHE MU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2021

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda 2021 uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:

1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:

-Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

-Mu gihe cy’umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.

-Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Umushinga we uzaterwa inkunga n’ikigo Africa Improved Food [AIF]

-Azahabwa ‘Lisansi’ y’umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum

-Azahabwa internet y’umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda

-Mu gihe cy’umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon

-We n’umuryango we mu mpera z’icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

-Yemerewe ifunguro mu gihe cy’umwaka wose muri Café Camellia

-MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho ‘Smarth Phone’

2.Umukobwa uzegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere

-Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers

-Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Mu gihe cy’amezi atandatu nu mpera z’icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata

3.Igisonga cya kabiri

-Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw

-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu

4.Umushinga urimo agashya ‘Innovative Project’

-Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy’umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)

-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by’imari na BK

-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

5.Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage]

-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n’Indangagaciro zawo

5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]

-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

-Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

-Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

-Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]

-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers

-Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali

7.Umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic]

-Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]

-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

-Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali


Miss Nimwiza Meghan, Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yavuze ko umukobwa uzemererwa kwitabira iri rushanwa ari ufite ubuzima bwiza hagendewe kuri BMI (Healty Body Mas Index)

'Form' iri ku rubuga rwa Miss Rwanda igaragaza ibyo umukobwa agomba kuzuza

KANDA HANO: NIMWIZA MEGHAN YAVUZE BIRAMBUYE IMPINDUKA ZIRI MURI MISS RWANDA 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND