RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Hahembwe abana bafite impano zitangaje mu kuririmba, kubwiriza no gucuranga mu irushanwa Stars For Jesus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2020 21:11
0


Irushanwa Stars For Jesus ryaherukaga kuba mu 2016 ryongeye kuba muri uyu mwaka wa 2020 rihemba abana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko bafite impano zitangaje mu kuririmba, kubwiriza no gucuranga ibicurangisho bitandukanye nk'ingoma (drums), gitari, piano n'ibindi.



Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 11/12/2020 bibera kuri Scheba hotel mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali kuva saa Kumi z'umugoroba. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo; Patient Bizimana, Bac-T, Alain Numa, Rev Baho Isaie na Aline Gahongayire wakozwe ku mutima agashimira umwana w'impano yihariye ufite ubumuga bwo kutabona ufashwa cyane n'indirimbo ye 'Ntabanga', akaba yanayiririmbanye ubuhanga muri ibi birori.


Abana bageze kuri Final y'iri rushanwa banyuze ku itapi y'umutuku

Iri rushanwa Stars For Jesus ryari riri mu byiciro bitatu; Kuririmba, kubwiriza no gucuranga. Muri buri cyiciro hahembwe abana batatu bahize abandi. Ni mu gihe buri cyiciro cyari gihatanyemo abana batanu. Ni irushanwa ritanga icyizere cy'ejo heza dore ko mu bihembo byatanzwe harimo ibikombe, amafaranga, ibikoresho by'ishuri, imyambaro, gukorerwa indirimbo n'ibindi. Ni mu gihe hari amarushanwa y'ibigugu ahatanamo abahanzi n'abanyamuziki b'ibyamamare ariko agahemba impapuro gusa-ibintu bikunze kunengwa n'abatari bacye.

Muri Stars For Jesus 2020, buri mwana wese wabaye uwa mbere yahawe igikombe, sheki y'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda (50,000 Frw), amakayi yatanzwe na Matunda Express, imyambaro yatanzwe na Tony's Shop n'amazi meza yo kunywa yatanzwe na JIBU Rwanda. Ababaye aba kabiri bahembwe sheki y'ibihumbi 30 Frw, amakayi n'amazi ya JIBU, naho ababaye aba gatatu bahembwe sheki y'ibihumbi 20 Frw, amakayi n'amazi ya JIBU.


Muri ibi birosi hakaswe umutsima wateguwe na Petersbakers

Abegukanye ibihembo muri Stars For Jesus 2020

Uwabaye uwa mbere mu cyiciro cyo kuririmba ni Esther Uwase w'imyaka 12 wo muri Anglican, akaba afite ubuhanga mu kuririmba ahogoza. Uwa kabiri ni itsinda ry'abaraperi bavukana ryitwa One Family one Vision, rikaba ryaranitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya East Africa's Got Talent ryabaye mu mpera za 2019. Umukuru muri aba bana afite imyaka 11, bakaba basengera muri Bethesda Holy church. Uwa gatatu yabaye Manzi Tecquiero w'imyaka 10 usengera muri ADEPR Gatenga.


Patient Bizimana niwe washyikirije igihembo umwana wabaye uwa mbere mu kuririmba

Uwabaye uwa mbere mu cyiciro cyo kubwiriza ni Benie Christelle akaba umukobwa wa Pastor Boniface Singirankabo-ibintu bihura neza na ya mvugo y'umunyarwanda wagize ati 'Umwana wa samusure avukana isunzu'. Ni umwana w'imyaka 7, akaba asengera muri ADEPR Nyarugenge. Uwa kabiri yabaye Benjamin Mpagazehe w'imyaka 13 usengera ADEPR Byumba, uwa gatatu aba Shema Shalom Plamedi w'imyaka 11 y'amavuko usengera muri Shiloh Prayer Mountain church.


Rev Baho ubwo yashyikirizaga igihembo Benie wabaye uwa mbere mu kubwiriza

Uwabaye uwa mbere mu gucuranga ni Manzi Tecquiero uri ku rwego rwo hejuru mu kuvuza ingoma. Afite imyaka 10 y'amavuko, akaba asengera muri ADEPR Gatenga. Yacuranze ingoma mu buhanga bwinshi, abantu bose bamukurira ingofero. Uwa kabiri ni Shukuru Jackson w'imyaka 15 y'amavuko usengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, naho uwa gatatu ni Numa Ian w'imyaka 11 usengera Shiloh Prayer Mountain church, akaba umuhungu wa Alain Numa wo muri MTN.


Ev Fred Kalisa ni we washyikirije igihembo umwana wabaye uwa mbere mu gucuranga, agitanga mu mwanya wa Fiacre nyiri Tent Maker Gas Solution utabashije kuboneka

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abafite ubunararibonye mu kuririmba, kubwiriza no gucuranga dore ko kari kagizwe n'abahanzi, abatunganya indirimbo n'abapasiteri. Abari bagize Akanama Nkemurampaka muri Stars For Jesus 2020 ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Annette Murava wanitabiriye irushanwa rya East Africa's Got Talent mu 2019, umuhanzi Mandela ukorera umuziki muri Kenya, Producer Livingstone, umunyamakuru wa Shiloh Tv, Jacky Giraneza, Pastor Augustin na Pastor Dr Gakwaya Emmanuel.

Udushya twabereye muri Stars for Jesus 2020

Tumwe mu dushya twaranze iri rushanwa, ni imitegurire myiza y'ibirori bisoza iri rushanwa dore ko abana bose bageze kuri Final batambutse kuri Red Carpet, ubwitabire bw'ibyamamare, Bac T watunguranye akanatanga umusanzu ukomeye wo kuzakorera indirimbo umwana wahize abandi mu kuririmba akazakorerwa indirimbo muri Big Town Records, impano zo ku rwego rwo hejuru yaba mu kubwiriza, kuririmba no gucuranga, ibihembo byinshi;

Abaterankunga benshi barimo; JIBU Rwanda, Tent Maker Gas Solution, Nesta Design, Matunda Express, AssuQuotes (Assumpta Muganwa), Scheba Hotel, Petersbakers, Moriah Entertainment Group, Tony's Shop, Baho Global Mission, Big town records, Moon Galaxy Pictures, n'abandi barimo abantu ku giti cyabo batari kompanyi. Kuba iri rushanwa ari rishya, rikaba ritangiranye abaterankunga bangana gutya ni ibintu bica amarenga ko mu myaka iri imbere rizaba riri ku rwego rwiza nk'uko byagarutsweho na bamwe mu baganiriye na inyaRwanda.com.


Stars For Jesus Talent Detection yaherukaga kuba mu 2016-ibisobanuye ko yongeye kuba nyuma y'imyaka 4. Irushanwa ryo muri uyu mwaka ryateguwe na Shiloh Tv, Televiziyo ikorera kuri Youtube, y'itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete. Ni televiziyo yatangijwe n'urubyiruko rwo muri iri torero mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ikaba itumira ikanakorana ibiganiro n'abantu bo mu matorero atandukanye nta n'umwe iheje. 

Ni irushanwa rigamije kuvumbura impano mu bana batarengeje imyaka 16. Ni irushanwa ryubakiye ku murongo wo muri Bibiliya mu Imigani 22:6 havuga ngo "Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo". Batekereje iri rushanwa nyuma yo gusanga benshi mu bahanzi bakomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga baratangiriye umuziki mu nsengero bituma biyemeza kuvumbura impano ziri mu bana bo mu nsengero zitandukanye.

Abategura iri rushanwa bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose rikazajya riba buri mwaka. Theogene Mizero umuyobozi wa Shiloh Tv yateguye irushanwa rya Stars For Jesus 2020 yabwiye InyaRwanda.com ko bamaze kwiyemeza kujya bakora iri rushanwa buri mwaka, rikazajya ribera mu gihugu hose mu gihe kuri iyi nshuro risa nk'iryitabiriwe ahanini n'abana bo muri Kigali gusa. Yavuze ko rizajya riba mu kiruhuko gisoza umwaka aho abanyeshuri bose babyifuza bazajya bagira amahirwe yo kwitabira.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI STARS FOR JESUS 2020

Umuhanzikazi Munezo Clemence (Nounou) mu bitabiriye ibi birori


Akanama Nkemurampaka ka Stars For Jesus 2020


Pastor Jacqueline umugore wa Rev Pastor Alain Numa


Abana babaye aba mbere batahanye igihembo byinshi


Bact T yiyemeje kuzakorera indirimbo umwana wahize abandi mu kuririmba

Byari umunezero mwinshi ku bitabiriye Final y'iri rushanwa

Aline Gahongayire yahaye impano umwana waririmbye indirimbo ye

Rev. Alain Numa ni we wayoboye umwanya wo gutanga ibihembo

Pastor Olivier Ndizeye wa Zion Temple Ntarama ubwo yatangaga igihembo ku mwana wabaye uwa kabiri mu gucuranga


Pastor Jacky Giraneza ubwo yatangaga igihembo ku mubwirizabutumwa mwiza


Burya koko 'umwana wa samusure avukana isunzu', umukobwa Pastor Boniface ni we wabaye uwa mbere mu kubwiriza, hano bari bageze mu rugo bakishimira intsinzi


JIBU na Matunda Express yari ihagarariwe na Nesta Design batanze ibihembo byinshi

Yanze gutaha adateye inkunga iki gikorwa nawe yitanga kuzakorera indirimbo uyu mwana wahize abandi mu kuririmba

Pastor Boniface ashimira umwana wabaye uwa mbere mu kuririmba

Ababyeyi ba Benie bishimiye cyane igihembo yegukanye

Nounou hamwe n'umwana wabaye uwa gatatu mu kubwiriza

Numa Ian yabaye uwa gatatu mu gucuranga

Producer Livingstone umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka

Mpagazehe Benjamin w'i Gicumbi ni we wabaye uwa kabiri mu kubwiriza

Rev. Baho ashimira byimazeyo umwana wabaye uwa mbere mu kubwiriza

Aline Gahongayire mu bitabiriye ibi birori


Umuramyi Patient Bizimana mu bitabiriye ibi birori


Bact T wa Afrimax Tv mu bitabiriye ibi birori byateguwe na Shiloh Tv


Pastor Dr Gakwaya Emmanuel wo muri Shiloh Prayer Mountain church


Rev. Alain Numa ashimira umuhungu we wabaye uwa 3 mu gucuranga


Annette Murava umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka


Ass. Pastor Musonera Jack wa Shiloh Tv atanga igihembo ku mwana uzi kuririmba no gucuranga


Rev Baho Isaie ni we wigishije ijambo ry'Imana atanga impanuro ku basitari ba Yesu

REV BAHO ISAIE YATANZE IMPANURO KU BASITARI BA YESU BATWAYE IBIHEMBO MURI STARS FOR JESUS

AMAFOTO: Moon Galaxy Pictures

VIDEO: Shema Aime Patrick- InyaRwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND