RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yakoze indirimbo mu gisigo ‘Marebe’ cya Rugamba Cyprien cyashyizwe mu majwi na Cécile Kayirebwa-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2020 9:56
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki we kuri gakondo nyarwanda, yavuguruye indirimbo ‘Marebe’ y’igisigo cyanditswe na Rugamba Cyprien, igashyirwa mu majwi n’umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kugeza n’ubu.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, ni bwo Cyusa Ibrahim yasohoye ‘Video Lyrics’ y’indirimbo yitwa ‘Marebe’ yakomotse ku gisigo cy’umuhanzi w’ikirenga Rugamba Cyprien wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibitekerezo bitandukanye by’abantu bamaze kuyumva, bavuze ko uyu muhanzi yayisubiyemo mu buryo bunoze, byatumye bazamura igipimo cy’urukundo bamukunda. Marie Claire Rusanganwa yagize ati “Urakoze cyane Cyusa! Amagambo arumvikana neza rwose. Komeza utera imbere kandi ibikorwa byawe turabikunda.”

‘Marebe’ ni igisigo cya Rugamba Cyprien cyashyizwe mu majwi na Cecile Kayirebwa. Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA, ko yafashe umwanzuro wo gusubiramo iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko ‘abahanzi bose bayiririmbaga nabi’, asaba uburenganzira Cecile Kayirebwa bwo kuyisubiramo.

Ati “Nasabye Cecile Kayirebwa gusubiramo iyi ndirimbo mu magambo yayo nyayo atarimo amakosa nk’uko abandi bose bayisubiyemo bayakora.”

Abajijwe ku ndirimbo ze yiyandikiye afata nk’iz’ibihe byose, Cecile Kayirebwa yavuze ko harimo iyitwa “Inyange Muhorakeye”, “Marebe Atembaho Amaribori” na “Rwanda”

Mu kiganiro cyo ku wa 04 Werurwe 2020, cyateguraga igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ cyo gushimira Cecile Kayirebwa, yabwiye itangazamakuru ko mu rugendo rwe rw’umuziki akunda indirimbo eshatu zirimo na ‘Marebe Atembaho Amaribori’ Cyusa Ibrahim yakozemo indirimbo.

Ati “Inyange Muhorakeye” ni indirimbo nahanze mfite imyaka 20 nyikoreye Umwakamiza Rozariya Gicanda, icyo gihe nararirimbaga gusa ntarabishyiramo ubunyamwuga. Indi ni “Marebe Atembaho Amaribori” nakuye mu muvugo wa Rugamba Cyprien wari umusizi nakundaga.iya gatatu ni “Rwanda” nahimbye ubwo nagarukaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda mfite Visa yanjye ku kivuga cy’indege i Kanombe.”

Uyu muhanzi avuga ko ‘Marebe’ ari indirimbo yabyirutse yumva, kandi ko iri mu ndirimbo yatangiye afata mu mutwe mu gihe yatangiraga urugendo rw’ubuhanzi bwa mbere.

Cyusa Ibrahim avuga ko Rugamba Cyprien ari umuhanzi urenga intekerezo ze. Akavuga ko atamubara mu bahanzi. Ati “Rugamba njye sinkimubara mu bahanzi; mufata nk’umuhanzi, kuko ubuhanga bwe burenze ukwitwa umuhanzi. Ubuse nzitwa umuhanzi na Rugamba yitwa umuhanzi kwaba ari ugupfobya!

Cyusa avuga ko ‘nta muntu uru Rwanda ruzigera rwongera kugira w’ikirenga mu bahanzi nka Rugamba’ wahimbye indirimbo zirenga 400 nta bicurangisho kandi zose zivuga ubutumwa bwiza n’ubuhanzi. Ati “Rugamba namwita Imana y’abahanzi.”

Amarebe ni ururabo ruba mu mazi rwiza cyane; ni narwo uyu muhanzi yakoresheje kuri ‘affiche’ ye ateguza iyi ndirimbo ‘Marebe’ yatunganyijwe na Bob Pro.

‘Marebe’ ni igisigo cya Rugamba Cyprien yakise ‘Marebe atembaho amaribori; uwo mukobwa yatakaga yamugereranyije n’amarebe; kera rero umukobwa mwiza yabaga yarariboye.

Bwari ubwiza Nyarwanda; mu gihe ubu ari ubusembwa. Mu gisigo cya Rugamba yanditse, agereranya uyu mukowa n’uwo rurabo rwitwa amarebe arangie yongeraho ko rwatembye amaribori.

Cyusa Ibrahim yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ‘Umwiza’ yakoranye n’umuraperi Riderman, ‘Umubabaro’, ‘Imparamba’ n’izindi nyinshi. Aherutse kandi gusubukura ibitaramo akorera kuri Hotel Grand Legacy y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.


Umuhanzi Cyusa Ibrahim yashyize mu majwi igisigo 'Mareba' cya Rugamba Cyprien

Umuhanzikazi wagijwi ibigwi Cecile Kayirebwa ni we wa mbere washyize mu majwi igisigo 'Mareba' cya Rugamba Cyprien

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MAREBE' YASUBIWEMO N'UMUHANZI CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND