Christopher Muneza yamenyekanye mu 2012 ku myaka 18 y’amavuko ku bwo kuba mu biganza byiza ndetse n’ijwi ryiza. Benshi mu bo bamenyekaniye mu bihe bimwe hari abatakigaragara abandi biyambaza ibiyobyabwenge mu kubasha kuririmba. Yavuze kuri aba bahanzi abagira inama kureka ibiyobyabwange.
Christopher avuga ko yavutse afite impano yo kuririmba ku buryo atari ngombwa kwiyambaza ibindi bikoresho birimo ibiyobyabwenge. Ati: "Hari abahanzi bafata ibiyobyabwenge bitewe n'uko baba bagomba gushimisha abakunzi babo baje kubareba mu gitaramo". Christopher hari umuhanzi wigeze kumubwira ko iyo agiye kuririmbira abantu bimusaba gufata ibiyobyabwenge kugira ngo yishakemo imbaraga.
Muneza Christopher iyo afite gahunda yo kujya kuririmba abanza gukora siporo kugira ngo zimufashe kuza kuririmba neza-iryo akaba ari ryo banga we akoresha. Kuva mu Rwanda hajyaho gahunda ya 'Guma mu rugo' Christopher asobanura ko amaze gukora ibitaramo 2 ariko akumbuye gutaramira imbere y’abakunzi be imbonankubone. Gusa igitaramo azakora cye giteganyijwe ku munsi w'abakundana uba buri mwaka muri Gashyantare ku itariki 14.
Christopher asanga Leta hari intambwe yateye mu guteza imbere umuziki
nyarwanda ariko agasanga hakwiriye kongerwamo ingufu kurushaho. Ku ngingo y’imikorere y’itangazamakuru
ry’imyidagaduro Christopher avuga ko hakwiriye imikoranire myiza mu 2021. Ati: "Itangazamakuru
rikwiriye kuba positif hakabaho ubufatanye n’abahanzi twese tugasenyera umugozi
umwe". Yongeraho ko hadakwiriye guhangana ahubwo ubufatanye ari bwo bwatanga
umusaruro ku mpande zose.
Abahanzi bo mu Rwanda bakunze kudashyira hanze ubuzima bwabo ari nayo mpamvu usanga mu bindi bihugu byateye imbere uruganda rw’imyidaguduro ruba rushyushye icyakora umuco na wo uri mu bitera abo bahanzi guhisha ubuzima bwabo. Christopher ati "Hari ibintu tudakora kubera umuco wacu ariko ibyo gutangaza kandi byiza birahari".
Christopher avuga ko kuri ubu nta nkuru zimuvugwaho ngo zimubabaze kuko yabimenyereye ariko yifuza ko byagakwiriye guhinduka abanyamakuru bakabana neza n’abahanzi. Yibuka ko akiri muto yajyaga yumva ukuntu abanyamakuru bataka abahanzi bikamunezeza.
Christopher yavuze ibanga akoresha kugira ngo agire imbaraga mu gitaramo mu gihe hari abiyambaza ibiyobyabwenge
TANGA IGITECYEREZO