RFL
Kigali

Ibyiza 7 byo gukorana siporo ku bashakanye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:25/11/2020 13:21
0


Inzobere mu buvuzi bwifashisha siporo yagaragaje ibyiza biba ku mugore n’umugabo iyo bakorana siporo. Iyi nzobere igaragaza ko kimwe mu by’ingenzi bikwiye gutera abashakanye gukorana siporo harimo kuba iyo siporo itera ibyishimo.



Dr Jorge Palacio agira abashakanye inama yo kujyana mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), gukorana ka mucaka no gutwara igare.

Akamaro ka siporo ku mubiri w’umuntu ko gasanzwe kazwi kuko siporo irinda uyikora kurwara indwara z’umutima, ituma amaraso atembera neza mu mubiri, kugabanya ibinure n’umubyibuho ukabije.

Dr Palacio avuga ko abashakanye bakoranye imyitozo ngororamubiri igenda neza cyane kuko buri umwe afasha mugenzi we atamwishisha by’umwihariko ku mwitozo usaba gukoranaho.

1. Bituma mwigirira icyizere

Bitewe n’uko siporo ituma umubiri w’umuntu uhinduka ukamera uko awifuza bituma yigirira icyizere akanagira imiterere ikundwa na benshi. Uwo bashakanye ayikunda ku rusha abandi kuko aba yarabigizemo uruhare. Abantu bafatanya gukora siporo bituma bagira icyizere cy’umutekano wabo kuko baba babangutse, binyakura mu buryo buboroheye.

2. Bituma imibonano mpuzabitsina igenda neza

Umugore n’umugabo iyo bajyana muri siporo byongera ibyishimo mu muryango wabo kuko bombi baba bagize umwanya wo kuruhura mu mutwe no kwishimirana hagati yabo. Uku kwishimana bituma imibiri yabo irekurira rimwe imisemburo ibatera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bayikora ikagenda neza cyane.

3.Bigabanya siterese

Nyuma yo gukorana siporo imibiri iraruhuka, bigatuma umubabaro, uburakari, bigabanuka muri bo. Iyo abashakanye bakorana siporo bumva banezerewe. Banagira imitekerereze yiganjemo guhuza igakena kuguhuzagurika.

4. Ubuzima buzira umuze

Umubare munini w’abashakanye ibiro byabo bihita byiyongera. Ibi biterwa n’uko mu mwanya wo kuruhuka basohokana bakarya ibiryo byiganjemo ibinure n’amavuta. Iyo bajyanye muri siporo bagira umwanya wo kwerekeza ibitekerezo byabo ku ngingo imwe ariyo ‘Gushaka uko wagira umubiri ukora neza’. Ibi bishobora no gutuma ku bwumvikane bwabo bagabanya ibiryo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

5. Bibarinda indwara

Iyi nzobere mu buvuzi bwifasha siporo avuga ko iyo abashakanye bakorana siporo bibarinda indwara zirimo guturika imitsi y’ubwonko (stroke), kwibagirwa bya hato na hato (Dimentia) ndetse n’indi ndwara yitwa Alzheimer.

6. Byongera ubushobozi bwo kwiga

Gukorera siporo hamwe ku bashakanye bibongerera ubushobozi bw’ubwonko bugafata ingano y’ibyo bafata mu mutwe ikiyongera, ntibibagirwe bya hato na hato, kandi buri wese akagira ubushobozi bwo gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye.

7. Byongera umusaruro

Gukorera hamwe siporo ku bashakanye bibongerera umusaruro w’ibyo binjiza mu rugo rwabo kuko buri wese agira ubushobozi bwo gukora akazi amasaha menshi atarananirwa. Siporo ituma umuntu akorana umurava amasaha menshi.

Muri siporo Dr Jorge Palacio avuga ko abashakanye bakwiye gufatanya harimo kwigorora (Stretch), makeri, pompaje, na abudomeno. Izi ziza ziyongera kuri mucaka, gutwara igare no kujyana muri gym.


Src: Revistasaludcoomeva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND