Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impinduka mu batoza bayo aho yemeje ko Rwaka Claude yagizwe umutoza wungirije mu bagabo naho Fleury Iquel Rudasingwa we akaba yagizwe umutoza w'Abagore.
Iyi kipe yatangaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Nk'uko byari imaze iminsi bivugwa, Murera yemeje ko Rwaka Claude wari umutoza mukuru w'ikipe y'Abagore yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports y'Abagabo aho agiye gukorana na Robertinho.
Fleury Iquel wageze muri Rayon Sports WFC mu mwaka ushize avuye muri La Jeunesse FC akaba kuri ubu yari umutoza wungirije, niwe wagizwe umutoza mukuru.
Ni mu gihe Djamila Dushimimana usanzwe ari Team Manager ari we wagizwe umutoza wungirije. Dushimimana afite impamyabumenyi yo gutoza ya 'CAF B-License'.
Rwaka Claude asanzwe amenyereye shampiyona y'u Rwanda na Rayon Sports by'umwihariko dore ko yakinnyemo ndetse akaba yarayibayemo umutoza wungirije ku bwa Haringingo Francis ubwo yegukanaga igikombe cy'Amahoro.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC iyikurikiye inota 1 nyuma y'uko iherutse gutsindwa na Mukura VS 1-0.
Ni mu gihe Rayon Sports WFC yo yegukanye igikombe cya shampiyona itari yasozwa gusa ikaba igifite igikombe cy'Amahoro cyo gukinira.
Ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka mu batoza bayo
TANGA IGITECYEREZO