RFL
Kigali

Myugariro wakiniye ikipe y'igihugu ya Afurika y’Epfo yitabye Imana nyuma y'iminsi 4 uwari umukunzi we apfuye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2020 12:36
0


Calvin Anele Ngcongca wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns ndetse n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere azize impanuka y'imodoka, nkuko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu, bikaba bibaye nyuma y'iminsi 4 uwari umukunzi we Mshoza nawe yitabye Imana.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, nibwo polisi yo muri Afurika y'Epfo yatangaje ko uyu myugariro wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Mamelodi yashizemo umwuka nyuma y'impanuka y'imodoka yakoreye ahitwa KwaZulu-Natal.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nyakwigendera Ngcongca yari mu mujyi wa Durban aho yari yagiye gusinyira ikipe ya AmaZulu nk’intizanyo ya Mamelodi Sundowns.

Byari biteganyijwe ko yerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe mu cyumweru gishize ariko ntibyakunze kuko iyi kipe yari ifitanye umukino na Mamelodi yakiniraga kuri iki cyumweru ndetse ntabwo yari yemerewe guhangana n’ikipe yahozemo.

Urupfu rwa Anele ruje nyuma y'igihe gito uwahoze ari umukunzi we Nomasonto “Mshoza” Maswanganyi wari umuririmbyi nawe yitabye Imana.

Anele w'imyaka 33 y'amavuko, yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi arimo Genk yo mu Bubiligi na Troyes yo mu Bufaransa, yanakinnye kandi irushanwa rya UEFA Champions League mu 2012 ubwo yakiniraga Genk.

Yagarutse muri Mamelodi Sundowns mu 2016, ayifasha kwegukana ibikombe 3 muri Afurika y’Epfo birimo PSL ,Nedbank Cup na Telkom Knockout Cup. Akaba yarayitsindiye igitego 1 mu mikino 42 yayikiniye.

Anele Ngcongca yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo izwi nka Bafana bafana inshuro 53, mu marushanwa atandukanye.

Anele wakiniye Bafana Bafana yitabye Imana azize impanuka y'imodoka

Anele n'uwari umukunzi we Mshoza ntibakibarizwa mu Isi y'Abazima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND