RFL
Kigali

Beyonce agiye guhagarika umuziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/11/2020 10:36
1


Nyuma y’igihe kinini umuhanzikazi Beyonce ari igihangange mu muziki wo muri Amerika ndetse n’ahandi ku isi, yatangaje ko ashaka kureka kuririmba ndetse n’impamvu yifuza guhagarika umwuga we.



Beyonce ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop/R&B ari naho yakuye akazina ka Queen Bey agahawe n’abafana, yamaze gutangaza ko ibyo gukora umuziki ashaka kubireka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyandika mu gihugu cy’u Bwongereza cyitwa British Vogue, Beyonce yavuze byinshi ku rugendo rwe mu muziki by'umwihariko agaruka ku mpamvu zimuteye gufata umwanzuro wo guhagarika kuririmba.

Mu magambo ye yakoresheje yagize ati "Kuva mfite imyaka 15 ni bwo natangiye kuririmba, kugeza aho ngejeje hano. Ntabwo navuga ko nigeze nibonera umwanya ku giti cyanjye ngo nkore ibyo nshaka ahubwo nahoraga nkora ibyo abafana bifuza kubona".

Beyonce yakomoje ku yindi mpamvu yamuteye kuba ahagaritse umuziki ko ari coronavirus. Yatangaje ko ubwo bari muri gahunda ya 'Guma mu rugo' aribwo yabonye umwanya wo kwita ku muryango we ugizwe n’abana batatu hamwe n’umugabo we Jay Z.


Beyonce n'umuryango we

Yakomeje avuga ko yifuza kuba umubyeyi mwiza ku bana be ndetse n’umugore mwiza ku mugabo we Jay Z. Yavuze ko kuririmba bimubuza kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi ari nacyo kiimuteye kuba yumva yareka umuziki burundu.

Yasoje avuga ko ibigwi bye yabyubatse neza kandi ko icyo yifuzaga kugeraho ko yakigezeho, ahasigaye akaba ashaka kwita ku muryango we ndetse agakora n’ibindi bikorwa byateza imbere abirabura muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutonidorcas3 years ago
    Waooo kabisa





Inyarwanda BACKGROUND