Urukundo ni kimwe mu bintu buri wese akeneye kugira ngo abeho yishimye. Inzobere mu bijyanye n'urukundo zivuga ko iyo ushaka urukundo nawe utanga urukundo.
Dr. Gary Chapman, mu gitabo yise ‘Five Love Languages’ yagaragajemo uburyo butanu umuntu yakoresha agaragariza umukunzi we urwo amukunda. Izi ngingo 5 iyo uzisesenguye ziguha uburyo ukwiye guha umukunzi wawe urukundo akeneye.
1.AMAGAMBO ASHIMANGIRA
Mu magambo cyangwa mu nyandiko ni byiza kubwira umukunzi wawe amagambo ashimangira ko umukunda. Biroroshye ni ukumubwira uti ‘Ndagukunda’ cyangwa ukabimwandikira.
Ibi ariko bisaba ko ubanza kwiga icyo umukunzi wawe akunda kuko hari abadakunda amagambo hakaba n’ abakunda igikorwa n’iyo cyaba gito. Bene uyu aho kumubwira inshuro nyinshi ko umukunda umugurira akantu (impano) ukagatahana uvuye mu kazi ukakamuha.
2.SERIVISE
Iyi nzobere Dr. Gary Chapman avuga ko ijambo rimuryohera kurusha andi yose ari ‘Ndabigukorera’. Si we gusa ahubwo abenshi iyo ubabwiye ko uraza kubakorera ikintu cyari kibagoye bumva bakunzwe.
Niba umukunzi wawe aryoherwa n’urukundo biturutse ku gikorwa akorewe ni byiza ko ureba kimwe mu bintu yari bukore ukakimukorera. Ntabwo bisaba kuba ari ikintu gikomeye. Ushobora kumujyanira amazi muri douche, gusasa, koza amasahane n’utundi turimo tworoheje. Bituma yumva aryohewe.
3. GUTANGA IMPANO
Niba umukunzi wawe yumva uburyohe bw’urukundo binyuze mu kuganirizwa ururimi rwo guhabwa impano icyo ugomba gukora ngo aryoherwe n’urukundo ntabwo kigoye. No kubimenya ntibigoye, kuko nugira impano umuha amarangamutima ye azamuka uyareba.
4. UMWANYA
Mu rukundo hari ushobora kudashimishwa n’izi ndimi enye zindi ariko agashimishwa n’uko umuha umwanya ukamutega amatwi. Umukunzi wawe nubona akunda ko umuha umwanya, icyo ukwiye gukora ni ugusohokana nawe mugasangira, kujyana nawe mu isoko guhaha, kwicara mu gafatanya kureba filime n’ibindi bikorwa byose bimwereka ko umuba hafi. Ibi bizatuma urukundo rwanyu ruryoha kandi muri iri shoramari uzagabana ku rwunguko.
5. KUMUKORAHO
Icyo Dr. Chapman yise gukora ku mukunzi wawe nk’ururimi rwo kumugaragariza urukundo ntabwo ari ukumukorakora bigamije imibonano mpuzabitsina. Ahubwo ni ukumukoraho byoroheje nko kumugumana ikiganza akanya gato,kumufata ku rutungu no kumukanda mu ntungu. Igihe utahuye ko umukunzi wawe aryoherwa n’urukundo iyo arugaragarijwe muri ubu buryo igikurikiraho ni urukundo rufite ubuzima kuko ibintu bitagoye.
Kugira ngo urukundo rwanyu ruryohe bisaba ko buri wese abishishikarira. Kubera ko utapfa kumenya icyo umuntu ashaka bisaba ko ugerageza uburyo bwose ukareba ubutanga umusaruro ubutaha ukajya ubwibandaho.
TANGA IGITECYEREZO