Muri iki cyumweru turangije, hari amakuru menshi yagiye avugwa ku byamamare hano mu Rwanda, aho abakurikira imbuga nkoranyambaga hari amakuru babonye kuri Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Miss Igisabo” wasibye amafoto ye na Bruce Melodie, ibintu byaciye amarenga y'uko umubano wabo wihariye wajemo agatotsi.
Mu
minsi yashize, havugwaga amakuru ko Bruce Melodie yaba afitanye umubano wihariye
na Miss Honorine. Nyuma yo gusohokera muri imwe muri hotel zo muri Kigali, aba bombi icyo gihe bararyohewe
maze bereka abakunzi babo ko bishimanye banasangiza abantu amafoto.
Imwe mu mafoto Miss Igisabo yasangije abakunzi be yishimanye na Bruce Melody
Kuri ubu Miss Uwase Honorine, yamaze gusiba amafoto amugaragaza yasohokanye na Bruce Melodie, ikintu cyaba gitangiye kwerekana urunturuntu
rushingiye ku mubano wabo uhagaze nabi.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, umuhanzi, Mani Martin we avuga ko hari uburyo umuhanzi akora indirimbo bitewe n’ubutumwa yifuza gutambutsa akaba yakorera amashusho nko muri Nyungwe.
Mani Martin we yatangaje ko hari imwe
mu ndirimbo ze yitwa “Rwagasabo” yashatse
gukorera amashusho cyane cyane
yifashishije ibyiza nyaburanga nka Nyungwe yandikira RDB ngo igire icyo imufasha
akore ayo mashusho abura igisubizo.
Uyu muhanzi arasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere
RDB korohereza abahanzi baba bashaka gukora amashusho yerekana ubwiza
nyaburanga bw'igihugu cy'u Rwanda.
Naho mu nkuru zavuzwe cyane, humvikanye cyane ko umuhanzi akaba n'umwami w’injyana ya Kinyatrap (Trap), Bushali, ko mu minsi yatambutse yafatanwe ibiyobyabwenge maze agafungirwa i Gikondo muri Transit Center, igiko kinyuramo by’igihe gito abantu barangwa n’imico mibi biganjemo abakoresha ibiyobyabwenge.
Binavugwa ko uyu muhanzi Bushali ashobora kuzajyanwa iwawa. Bushali, ntabwo ari ubwa mbere avuzweho gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Mu Ukwakira 2019, Hagenimana Jean Paul ari we Bushali na mugenzi we Slim Drip, bafatiwe i Nyamirambo na Polisi bashinjwa kunywa urumogi. Yafunzwe by’agateganyo iminsi 30, gusa yaje kurekurwa n’urukiko.
TANGA IGITECYEREZO