RFL
Kigali

Weekend ku byamamare: Urunturuntu hagati ya Miss Igisabo na Bruce Melody, Man Martin aratakambira RDB, Bushali ashobora kujyanwa Iwawa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/10/2020 10:55
3


Muri iki cyumweru turangije, hari amakuru menshi yagiye avugwa ku byamamare hano mu Rwanda, aho abakurikira imbuga nkoranyambaga hari amakuru babonye kuri Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Miss Igisabo” wasibye amafoto ye na Bruce Melodie, ibintu byaciye amarenga y'uko umubano wabo wihariye wajemo agatotsi.



Mu minsi yashize, havugwaga amakuru ko Bruce Melodie yaba afitanye umubano wihariye na Miss Honorine. Nyuma yo gusohokera muri imwe muri hotel zo muri Kigali, aba bombi icyo gihe bararyohewe maze bereka abakunzi babo ko bishimanye banasangiza abantu amafoto.


Imwe mu mafoto Miss Igisabo yasangije abakunzi be yishimanye na Bruce Melody

Kuri ubu Miss Uwase Honorine, yamaze gusiba amafoto amugaragaza yasohokanye na Bruce Melodie, ikintu cyaba gitangiye kwerekana urunturuntu rushingiye ku mubano wabo uhagaze nabi.

Mani Martin - Wikipedia

Mu kiganiro na Radio Rwanda, umuhanzi, Mani Martin we avuga ko hari uburyo umuhanzi akora indirimbo bitewe n’ubutumwa yifuza gutambutsa akaba yakorera amashusho nko muri Nyungwe. 

Mani Martin we yatangaje ko hari imwe mu ndirimbo ze yitwa “Rwagasabo” yashatse gukorera amashusho cyane cyane yifashishije ibyiza nyaburanga nka Nyungwe yandikira RDB ngo igire icyo imufasha akore ayo mashusho abura igisubizo.

Uyu muhanzi arasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB korohereza abahanzi baba bashaka gukora amashusho yerekana ubwiza nyaburanga bw'igihugu cy'u Rwanda.

Umuhanzi Bushali yashyize hanze indirimbo 'Umwali' ahuriyemo na Ariel ways.  - thebondsrwanda.com

Naho mu nkuru zavuzwe cyane, humvikanye cyane ko umuhanzi akaba n'umwami w’injyana ya Kinyatrap (Trap), Bushali, ko mu minsi yatambutse yafatanwe ibiyobyabwenge maze agafungirwa i Gikondo muri Transit Center, igiko kinyuramo by’igihe gito abantu barangwa n’imico mibi biganjemo abakoresha ibiyobyabwenge.

Binavugwa ko uyu muhanzi Bushali ashobora kuzajyanwa iwawa. Bushali, ntabwo ari ubwa mbere avuzweho gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Mu Ukwakira 2019, Hagenimana Jean Paul ari we Bushali na mugenzi we Slim Drip, bafatiwe i Nyamirambo na Polisi  bashinjwa kunywa urumogi. Yafunzwe by’agateganyo iminsi 30, gusa yaje kurekurwa n’urukiko.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonjour 3 years ago
    Mbashije kumirwa pe, miss gisabo udukuliye urubyiruko muli zion koko ibyobintu yabidukora???? Nimugari koko
  • Ashimwe3 years ago
    Ntawamenya Ariko Niba Aribyo Yisubireho Murakoze
  • Ashimwe3 years ago
    Ntawamenya Ariko Niba Aribyo Yisubireho Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND