RFL
Kigali

Sweden: Mr Light yashyize hanze indirimbo nshya 'Trust Me' anasubiramo 'Jerusalema' ikunzwe ku Isi-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/10/2020 15:06
0


Umuhanzi Mr Light uba mu gihugu cya Sweden, uri muri bamwe bari gukora muzika neza, yashyize hanze indirimbo nshya 'Trust Me' yigisha urukundo. Nyuma kandi yahise asohora cover y’indirimbo 'Jerusalema' imwe mu zikunzwe cyane ku Isi.



Mr Light umaze igihe gito muri muzika, ubu amaze kugira indirimbo zirenga 5. Mr Light  na Trim Binnex bamenyekanye cyane mu ndirimbo bise Vanila, ni indirimbo ibyinitse cyane kandi yakiriwe neza mu bakunzi babo nk’uko Trim Binnex umunyarwanda uba Sweden ahuretse kubihamiriza itangazamakuru.


Mr Light aganira na INYARWANDA.COM, yashimangiye ko umuziki we ashaka kuwagura mu Rwanda no mu Burundi n’ahandi ku isi. Mbere y'uko Mr Light ajya muri Sweden, yabaye mu Rwanda imyaka 3, biba ngombwa ko akomereza ubuzima muri Sweden ari naho akorera muzika ye.

Indirimbo Trust Me, yashimangiye ko buri wese yayumva ikamufasha uko yitwara mu rukundo arimo. Mr Light yagize ati: "Iyi ndirimbo yaryoheye abantu benshi batandukanye haba abari mu Rwanda no mu Burundi mfite abafana benshi, cyane. Ubutumwa burimo ahanini ni ukwigisha urukundo no kwizerana  mu gihe ukundana n’umuntu”.


Ku ndirimbo yasubiyemo Jerusalema ya Master KG, avuga ko yayikunze cyane ari ko kuyikorera 'Cover', ati ”Iriya ndirimbo yakunzwe n’abantu benshi ku isi, nanjye ndimo mu bayikunze cyane pe, ni yo mpamvu nayisubiyemo". Ku bijyanye n’intego afite muri muzika, yavuze ko agomba gukora indirimbo nziza kandi zigashimisha abatari bake bitewe n’ubutumwa buba bukubiyemo.

KANDA HANO WUMVE TRUST ME YA  MR LIGHT



KANDA HANO WUMVE JERUSALEMA YA MR LIGHT.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND