Umuhanzi Mr Light uba mu gihugu cya Sweden, uri muri bamwe bari gukora muzika neza, yashyize hanze indirimbo nshya 'Trust Me' yigisha urukundo. Nyuma kandi yahise asohora cover y’indirimbo 'Jerusalema' imwe mu zikunzwe cyane ku Isi.
Mr Light umaze igihe gito muri muzika, ubu amaze kugira indirimbo zirenga 5. Mr Light
na Trim Binnex bamenyekanye cyane mu
ndirimbo bise Vanila, ni indirimbo ibyinitse cyane kandi yakiriwe neza mu
bakunzi babo nk’uko Trim Binnex umunyarwanda uba Sweden ahuretse kubihamiriza
itangazamakuru.
Mr
Light aganira na INYARWANDA.COM, yashimangiye ko umuziki we ashaka kuwagura mu
Rwanda no mu Burundi n’ahandi ku isi. Mbere y'uko Mr Light ajya muri Sweden,
yabaye mu Rwanda imyaka 3, biba ngombwa ko akomereza ubuzima muri Sweden ari
naho akorera muzika ye.
Indirimbo
Trust Me, yashimangiye ko buri wese yayumva ikamufasha
uko yitwara mu rukundo arimo. Mr Light yagize ati: "Iyi ndirimbo yaryoheye
abantu benshi batandukanye haba abari mu Rwanda no mu Burundi mfite abafana
benshi, cyane. Ubutumwa burimo ahanini ni ukwigisha urukundo no kwizerana mu gihe ukundana n’umuntu”.
Ku ndirimbo yasubiyemo Jerusalema ya Master KG, avuga ko yayikunze cyane ari ko kuyikorera 'Cover', ati ”Iriya ndirimbo yakunzwe n’abantu benshi ku isi, nanjye ndimo mu bayikunze cyane pe, ni yo mpamvu nayisubiyemo". Ku bijyanye n’intego afite muri muzika, yavuze ko agomba gukora indirimbo nziza kandi zigashimisha abatari bake bitewe n’ubutumwa buba bukubiyemo.
KANDA HANO WUMVE TRUST ME YA MR LIGHT
TANGA IGITECYEREZO