RFL
Kigali

Hafunzwe amashuri, utubari ndetse na resitora byo muri Ireland y’Amajyaruguru kubera ubwiyongere bwa Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:14/10/2020 19:41
0


Mu gihe cy’ibyumweru bine Guverinoma ya Ireland yemeje ifunga ry’utubari na resitora naho amashuri yo akamara ibyumweru bibiri afunze. Ibi bikozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus cyane ko muri Ireland, abamaze kwandura coronavirus ari benshi.



N’ubwo utubari na resitora bizaba bifunze ntibibujije ko bazajya bapfunyikira abantu bagatwara ibyo baguze ariko baticaye aho. Byumvikane ko ahacururizwa  hazakomeza hagafungurwa, insengero zizakomeza zifungure ariko abantu bakomeze kwambara agapfukamunwa ndetse n’ahakorerwa imyitozo ngororamubiri hazakomeza hafungure ariko ukora yitoreze aho ari wenyine. Amashuri azafunga uhereye ku wa mbere tariki 19 Ukwakira.

Ibi bibaye mu gihe Boris Johnson ari gushyirwaho igitutu cyinshi cyo gushyiraho guma mu rugo  mu Bwongereza  nk’uko ahandi bari kugenda babigenza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya coronavirus. Biteganyijwe ko itangazo ritangazwa mu nama idasanzwe y’Inteko i Belfast nyuma y’uyu munsi ku wa gatatu tariki 14 Ukwakira 2020.

Bidakuyeho ko amabwiriza yarasanzweho azakomeza kubahirizwa, ibirori cyangwa ibindi bintu bihuza abantu benshi biremewe ariko ababyitabira ntibagomba kurenga batandatu. Biteganyijwe ko gufunga ibigo byakira abantu bizatangira gukurikizwa ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira. Izindi ngamba zizamenyekana ku wa mbere tariki 19 Ukwakira.

Nyuma y’inama ya komite nyobozi yaraye ibaye m ijoro ryatambutse, Minisitiri Michelle O’Neill yanditse ku rubuga rwa twitter ati : “Komite nyobozi yatekereje cyane ku ntambwe ikwiye  gukurikiraho”. “Turabizi ko bigoye kandi ko abantu bazahangayikishwa n’imibereho yabo, gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ubucuruzi, abakozi n’imiryango bibungabungwe”.

Agace ka Derry na Strabane ni tumwe mu duce dufite umubare munini w’abanduye coronavirus mu Bwongereza na Ireland, aho mu gihe cy’icyumweru (iminsi 7) ahateraniye abantu 100,000 handura abagera kuri 970.

Mu minsi irindwi ishize hagaragaye abanduye coronavirus bashya bagera ku 6,286 bituma umubare w’abanduye muri Ireland ugera ku 21.898. Kuva ku wa kabiri hari abarwayi 150 bari mu bitaro kubera Covid-19, harimo 23 bari kwitabwaho by’umwihariko.

Src: thesun.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND