Kigali

Leta 7 ziraca impaka, igihe hazamenyekanira uwatsinze: Byinshi ku matora ya Perezdia muri Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2024 10:49
0


Uyu munsi tariki 05 Ugushyingo 2024, Isi yose ihanze amaso Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera amatora ya Perezida agiye kuba aho abahanganye ari Donald Trump na Kamala Harris bamaze iminsi biyamamaza.



Ku byavuye mu ikusanyabitekerezo rya nyuma ku bakandida babiri, byerekana ko Kamala Harris afite amahirwe 48% yo gutsinda amatora mu gihe Donald Trump ahabwa amahirwe ya 47% ku kuba Perezida ku nshuro ya Kabiri.

Icyakoze ibi sibyo bishingirwaho ahubwo hashingirwa ku wagize amajwi menshi mu matora. Byumwihariko aya matora byitezwe ko ibiyavamo bishingira kuri leta zirindwi zizwi nka ‘swing states’. Izo ni Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.

Ibiro by’itora bya mbere birafunga uyu munsi Saa 18:00 ku isaha y’Uburasirazuba bw’Amerika (biraba ari 23:00 GMT, na saa 01:00 ku wa Gatatu i Kigali) naho ibiro bya nyuma birafunga ari Saa 01:00 i New York na Washington DC - biraba ari ku wa Gatatu Saa 08:00 i Kigali.

Ibyo kubara amajwi, habanza kubarurwa amajwi y’abatoreye ku biro by’itora hagakurikiraho ay’abatoye bakoresheje iposita, aba bashobora no gutora mbere y’umunsi nyirizina wa none,  hanyuma ay’abasirikare bari hanze ya Amerika.

Mu kubarura amajwi hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga. Gusa hari ubwo biba ngombwa kubara mu buryo busanzwe mu gusubiramo neza amajwi.

Buri leta iba ifite amategeko ayigenga, agena abemerewe kubara amajwi, aho rubanda rushaka kubigenzura ruba ruri, aho indorerezi ziba ziri, cyangwa niba zishobora kwitabira aho amajwi abarirwa.

Ikibazo gikomeje kugarukwaho kandi ni abantu benshi bibaza igihe hazatangarizwa uwatsinze aya matora hagati ya Donald Trump w'Abarepubulikani na Kamala Harris w'Abademokarate.

Igihe nyacyo hazatangarizwa uwatsinze ntikiramenyekana neza kuko urebye mu mateka ya Amerika, buri matora batangaza ibuyavuyemo mu buryo butandukanye ku buryo nta gihe nyacyo kiba cyaratangajwe.

Mu matora amwe n’amwe uwatsinze yamenyekanaga mu ijoro ry’uwo munsi w’itora, cyangwa mu gitondo kare ku munsi ukurikiyeho.

Kuri iyi nshuro kuba abakandida bombi begeranye cyane muri leta nyinshi bishobora gutuma ibitangazamakuru bitegereza igihe kinini mbere yo kuvuga ushobora kuba yatsinze nk'uko bitangazwa na BBC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND