RFL
Kigali

Davis D yahishyuye ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Queen Lydia –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/10/2020 21:16
0


Davis D wahoze akundana na Queen Lydia wamamaye cyane mu bihe byashize ku mbuga nkoranyambaga no mu mashusho y’indirimbo z'abahanzi batandukanye bakaza gutandukana mu 2018, yahishuye ko ubu yabonye uwamusimbuye bari kumwe.



Davis D na Queen Lydia urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane ahagana mu 2017, gusa nanone aba bombi baje gutandukana mu mwaka wakurikiyeho mu 2018. Davis D mu kiganiro na InyaRwanda.com, twamubajije ikintu gikomeye atazibagirwa kuri Queen Lydia nk’inkumi bigeze kujya mu munyenga w’urukundo, biba imbarutso yo guhishura ko yabonye indi nkumi yamusimbuye.


Muri PGGSS ya 2018 Queen Lydia yaherekeje Davis D i Gicumbi

Ati ”Hahahahahah, ariko Mana yanjye uragira ngo unshyirishemo wowe, ibyo bintu reka tubireke hari ahandi ndi tugiye gutaka indi brand hahahahaha”. Yakoresheje ijambo ry’icyongereza 'brand' mu gushimangira ko hari undi bari kumwe yagakwiye kugarukaho aho kuvuga kuri Queen Lydia.

Ntiyifuje gushyira ahagaragara amazina ye. Twamubajije niba umukunzi we mushya atuye i Kigali, arazimiza avuga ko hari igihe umuntu akora ibintu bikagera kure kandi nyirabyo atabizi. Byatumye twongera kumubaza ubugira kabiri tuti arahari? Atazuyaje yagize ati ”Ntabwo uri kumva ko icyo ari igisubizo! Uri kwivuna kandi igisubizo ugifite”. Gusa yongeyeho ko nta gahunda yo kurushinga bafite vuba.

Ibi abivuze mu gihe hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amashusho yise 'Ifarasi'. Ni indirmbo igomba kuzagaragara kuri Album ye ya mbere yise 'Afro Killer' agomba kuzashyira hanze mu gitaramo gikomeye nyuma ya COVID-19. Reba ikiganiro kirambuye umenye ibyo Queen Lydia ajya abwira Davis D iyo amuhamagaye.

REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE


REBA HANO INDIRIMBO IFARASI YA DAVIS D


Davis D yifashishije Queen Lydia mu mashusho y'indirimbo ye Hennessy


Davis D na Queen Lydia bakiri mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND