RFL
Kigali

Ev Caleb yashyize hanze igitabo 'A Hundred days in marriage' kivuga ku bigwi n'amateka y'umugore we Sabine witabye Imana bamaranye amezi 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2020 8:21
3


Ev Uwagaba Joseph Caleb wahoze ari umujyanama wa Papa Emile, akaba umuvugabutumwa n'ushinzwe itangazamakuru muri Bethesda Holy Church, mu myaka ibiri ishize yagize ibyago abura umugore we Mucyo Sabine witabye Imana azize uburwayi. Kuri ubu Caleb yasohoye igitabo cy'amapaji 170 kivuga ku bigwi n'amateka y'umugore we Sabine.



Ev Caleb Uwagaba na Sabine Mucyo bakoze ubukwe tariki 03/03/2018, nyuma y'iminsi micye cyane Mucyo Sabine afatwa n'uburwayi bukomeye, amara igihe kinini yivuriza mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda no hanze, yitaba Imana tariki 4/10/2018 azize indwara yitwa 'Systemic Lupusc Erythematosus' nk'uko byemejwe n'abaganga ba CHUK nyuma y'igihe kinini bari bamaze bamuvura ariko bataramenya indwara arwaye.


Joseph Uwagaba Caleb yamaze gushyira hanze igitabo yise 'Iminsi 100 y'urushako'

Nyuma yo kubura umugore we bari bamaranye amezi 7 gusa barushinze, Ev Caleb Uwagaba, yanyuze mu bihe by'ishavu n'agahinda. Sabine akiriho, we na Caleb bari baremeranyije ko bazandika igitabo kivuga ku rushako rwabo. Sabine amaze kwitaba Imana, umugabo we Caleb ntiyabihagaritse ahubwo yiyemeje kwandika iki gitabo nk'uko bari barabisezeranye bakiri kumwe. Kuri ubu iki gitabo cyamaze gusohoka, akaba ari yo mpamvu Caleb avuga ko inzozi ze zibaye impamo.


'A Hundred days in marriage' igitabo cya Joseph Uwagaba Caleb

Ev Uwagaba Joseph Caleb muri iyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cya Pologne aho yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Ni Masters ya kabiri ari gushaka). Mu minsi amazeyo, yabashije gusoza ibikorwa byari bisigaye kugira ngo iki gitabo cye gisohoke. Igitabo yanditse, yacyise 'A Hundred days in marriage' bisobanuye mu kinyarwanda 'Mu minsi 100 twubatse urugo' kikaba kiri mu rurimi rw'Icyongereza.

Yacyise iri zina bitewe n'uko igihe yamaranye na Mucyo Sabine mu rushako ari iminsi 100 yonyine. Kuri uyu wa Kane tariki 8/10/2020 ni bwo Ev Caleb yatangaje ko yashyize hanze iki gitabo, ubu kikaba kiri ku masoko mpuzamahanga anyuranye acuruza ibitabo. Yavuze ko iki gitabo yagishyize hanze abifashijwemo na kompanyi y'Abanyamerika, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aganira na INYARWANDA, nyuma yo gusohora iki gitabo, Caleb yagize ati:

Uyu munsi kuwa 08/10/2020 ni umunsi inzozi zanjye zibaye impamo aho kugeza ubu ushobora kubona igitabo cyanjye ku maguriro mpuzamahanga atandukanye ku isi. Nifuje gusangiza amakuru y’ubuzima bwiza, agahinda gakabije ndetse n’umubabaro, intambara narwanye mu gusana umutima wanjye, kuva ku munsi wa mbere nahuye nawe, ibihe bya buki, amakuba yatugwiririye twembi byose bihatse inyigisho yahindura ubuzima bw’uzasoma iki gitabo.

Ev Caleb Uwagaba yakomeje avuga inkuru nyamukuru ikubiye muri iki gitabo 'A Hundred Days in Marriage', ati "Inkuru ikubiyemo hano yibanda ku bigwi n’amateka ya nyakwigendera, umurage mwiza yansigiye ndetse n’ibindi byose byanteye kudacika intege kugeza nsohoje isezerano twagiranye mu gihe yari akiriho".

Yashimiye byimazeyo buri umwe wamufashije kugira ngo iki kitabo cyandikwe ndetse kibashe no kujya hanze. Ati "Mbonereho gushimira bivuye ku mutima umuntu wese witanze atizigamye mu buryo bwose kugira ngo iki gitabo kibe gisohotse hanze harimo inararibonye, abagisomye bakanagikosora mu buryo bwose, abagisemuye, abakoze design zacyo bose ndabashimiye".


Muri iyi minsi Caleb ari kubarizwa mu gihugu cya Pologne

Iki gitabo cya Caleb Uwagaba, gisohotse kiri mu rurimi rw’Icyongereza kikaba kigizwe n'amapage 170, kugeza ubu ukaba wakibona ku maguriro ya murandasi azwi ku isi yose nka; Amazon, Xlibris, Barnes, Noble, Google, iBooks, Scribd, Booktopia n'ayandi. Iki gitabo wakibona ku giciro cyoroheye buri wese nk'uko Caleb Uwagaba yabitangaje.

Ku bindi bisobanuro wakwandikira umwanditsi kuri Email ye ari yo: agacaleb@gmail.com cyangwa ukamwandikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka Facebook, Instagram na Twitter, aho hose akaba akoresha amazina ye ari yo Joseph Uwagaba Caleb. Kugura iki gitabo 'A Hundred Days in Marriage' kuri Amazon, kanda HANO, naho kukigurira kuri Xlibris kanda HANO.

Ubwo yasezeraga kuri Mucyo Sabine ku munsi wo kumushyingura kuwa 06 Ukwakira 2018, Joseph Uwagaba Caleb yaranditse ati "Mucyo wanjye, harya ngo iyo umucyo ubuze, ntihaza umwijima? Icuraburindi rituma tutareba aho tujya?? Mucyo ntiwari ukwiriye kwirengagiza ko twasezeranye kuzabyarana Ineza Mucyo Gaella na Gabiro Mucyo Gaella. Wansabye ko bavuka bafite imisatsi nk'iyanjye ariko bitonda nkawe!! Nonese ko ugiye bazava he?.

Uribuka ko twari kuzajyana gushima Imana ku wa Gatatu mu ba mama ku rusengero??? Nonese Honey ubu ntituzongera kuririmbana mbere yo kuryama?? Basi reka nkureke waransezeye ngira ngo urambeshya, none ndabona bishoboka. Igitabo twari kuzatangira kwandikana urumva nzakibasha njyenyine? Iminsi ijana y'urushako (Hundred days of marriage), amakuru azacyijyamo nayakura he udahari? #OneInMillion #Umutarutwa". N'ubwo bitari byoroshye kwandika iki gitabo ari wenyine, kuri ubu Caleb arashima Imana ko yamushoboje kucyandika, kikaba kigiye hanze.


Ev Caleb na nyakwigendera Sabine ku munsi w'ubukwe bwabo


Byari amarira n'agahinda ubwo Caleb yashyinguraga umugore we Sabine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwumugisha jojo3 years ago
    Igitekerezo kukibona biragoye kuko iyi nkuru kuyisoma birandenga gsa Caleb uri intwari muntwari namenye kdi ubutwari bwawe uzabusazane
  • Nancy Umuraza 3 years ago
    I've been waiting for this book for so long .Ndashima Imana isohoza amasezerano yabo ku bayizera .Caleb urumwe mu ntwali nasanze ku Isihashimwe Yesu wagukomeje ukagera ku cyo wemereye umufasha wawe. Imana igukomereze amaboko,umutima,imirimo n'imigambi yawe yose.Sabine ahari ndizera arishimye kubwawe. Kandi Imana yongere Ishimwe ko yagiye yarakunyuze mu maboko iminsi mike wamubereye umugisha .Imana iguhe umugisha.
  • Ruth uwamwezi3 years ago
    I have been waiting this book, firstly may God bless you in all you did. Nukuri wasohoje isezerano mwari mufitanye, mucyo ari heza Kandi aranezerewe kubwawe. Again thank you so much Caleb.





Inyarwanda BACKGROUND