RFL
Kigali

Abakinnyi 3 bashobora kwerekeza muri Arsenal ku munsi wa nyuma w’isoko

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/10/2020 9:55
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020 ni bwo isoko ry'igura n'igurisha riza gukinga. Amakipe menshi akomeje ibiganiro n'abakinnyi batandukanye kugira ngo amasaha atabafata. Ese muri Arsenal bihagaze gute?.



Twavuga ko ikipe ya Arsenal yigaragaje ku isoko ry’igura n’igurisha, kuko Arteta yaguze abakinnyi batandukanye barimo, Willian bakuye muri Chelsea ndetse na Gabriel Magalhaes bakuye muri Lille.

Mikel Arteta mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo yari amaze gutsinda Sheffield United ibitego 2-1 yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose isoko rigafunga nibura bazanye abandi bakinnyi.

Mu bakinnyi bari kuvugwa bashobora kurara basinyiye ikipe y'Arsenal harimo, umutariyani usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea, Jorge Luiz Frello Filho uzwi nka Jorginho. Uyu musore w'imyaka 28 ikipe ya Chelsea yamuhaye agaciro ka Miliyoni 50 £ bishoboka ko ashobora kurara ahinduye ikipe.


Jorginho yageze muri Chelsea mu mwaka wa 2018

Undi mukinnyi twagarukaho ni Thomas Partey ukomoka muri Ghana, amaze iminsi avugwa kuba yakwerekeza mu ikipe ya Arsenal ariko na n'ubu nta kirahinduka ikipe y’Atletico Madrid Partey asanzwe akinira ivuga ko Arsenal iramutse itanze Miriyoni 45 £ uyu mukinnyi bamureka akerekeza muri iyi kipe kuko nabo babona ko bimurimo.


Thomas Partey umukinnyi wa Atletico Madrid

Undi mukinnyi dushobora kwitega ni Houssem Aouar usanzwe akinira ikipe ya Lyon. Houssem yigaragaje cyane mu mikino ya Champions League ari nabyo byatumye Arteta atangira kumutekerezaho. Gusa kuri uyu muguroba washize uyu musore yatangaje ko yishimiye gukinira ikipe ya Lyon mu gihe Arsenal itaruzuza amafaranga iri gusabwa na Lyon.


Houssem Aouar na we arifuzwa na Artete






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy ranzini3 years ago
    Hhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND