Umukinnyi w'Umudage, Thomas Muller yatangaje ko atazakomezanya na FC Bayern Munich ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye nyuma y'imyaka 25 ayigezemo.
Uyu mukinnyi niwe wabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu.
Yavuze ko yifuzaga gukomezanya n'iyi kipe gusa yo ikaba yarafashe umwanzuro wo kudakomezanya nawe.
Yagize ati"Ikipe yafashe icyemezo cyo kutagirana nanjye amasezerano mashya na shampiyona itaha.
Nubwo ibyo bitajyanye n'ibyifuzo byanjye bwite, ni ngombwa ko ikipe ikurikiza ibyo yemera. Nyuma y'iyi myaka yose, ntitaye ku minota nkina, ndacyafite umunezero mwinshi kuba mu kibuga hamwe n'abahungu".
Thomas Muller yavuze ko yishimiye ibyo yagezeho mu mwuga arikumwe na FC Bayern Munich ndetse anavuga ko azahora arikumwe n'iyi kipe n'abafana bayo badasanzwe.
Uyu mukinnyi uheruka no gusezera mu ikipe y'Igihugu y'u Budage, yatangiye gukina ruhago mu 2000 ahereye mu ikipe y'abato ya FC Bayern Munich,aza gukina umukino we wa mbere mu ikipe nkuru muri 2008.
Kuva icyo gihe Thomas Muller w'imyaka 35 yakiniye iyi kipe imikino 743,atsindamo ibitego 247 ndetse anatangamo imipira yavuyemo ibitego 273. Yatwaranye nayo ibikombe 33 birimo bibiri bya UEFA Champions League na 12 bya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage.
Thomas Muller yasezeye muri FC Bayern Munich nyuma y'imyaka 25
Yatwaranye nayo ibikombe birimo 2 bya UEFA Champions League
Thomas Muller ntabwo azava mu mutwe abafana ba FC Bayern Munich
TANGA IGITECYEREZO