RFL
Kigali

Yasohotse mu kibuga ajya mu bwiherero mu mukino hagati Mourinho amusangayo n'uburakari bwinshi- AMAFOTO - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2020 12:09
0


Mu mukino w'igikombe cya Carabao Cup wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, wahuje Tottenham Hotspurs na Chelsea wagaragayemo agashya, ubwo Eric Dier ukina mu kibuga hagati muri Tottenham yakubwaga akajya mu bwiherero umukino ugeze hagati, Jose Mourinho ahita amukurikira aramugarura.



Uyu mukino warangiye Tottenham ariyo ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho, nyuma y'uko iminota 90 y'umukino irangiye amakipe anganya 1-1 bagakiranunwa na Penaliti. Chelsea yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 19, yinjiza igitego cyatsinzwe na Timo Werner, mu gihe ku munota wa 88 Erik Lamela yishyuye igitego, amakipe agana muri Penaliti, Tottenham yinjiza 5-4 za Chelsea, ihita ibona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Umukino usigaje iminota 15 ngo urangire ubwo Chelsea yari imbere n'igitego 1-0, Eric Dier wakinaga mu kibuga hagati muri Tottenham yakubwe asaba umusifuzi ko yamuha uburenganzira akabanza akajya mu bwiherero. Ubwo yari mu rugendo agana mu bwiherero, umutoza wa Tottenham Jose Mourinho yamukurikiye ababaye kugira ngo amugarure.

Tottenham yari igiye kwinjizwa igitego cya kabiri banyuze aho Dier yari ahagaze ariko uburyo bukomeye bwageragejwe na Callum Hudson-Odoi buranga.

Iki gikorwa cyabaye hagati ya Dier na Mourinho cyatangaje abatari bacye, aho nyuma y'iminota 10 gusa agarutse mu kibuga, Tottenham yahise yishyura igitego cyo kunganya, Dier akaba ari nawe wateye Penaliti ya mbere ya Tottenham arayinjiza.

Nyuma y'umukino ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter hacicikanye ifoto ya Dier ari kujya mu bwiherero akurikiwe na Jose Mourinho, ikurikiwe n'amagambo agira ati "Man of the match 'M.O.M" bisobanuye ngo 'Umukinnyi w'umukino'.

Nyuma y'iki gikorwa yakoze cyatangaje benshi, Eric Dier yagize ati "Nyuma yo gukina umukino wo ku Cyumweru n'uw'iri joro ntabwo biba byoroshye. Iyi niyo mpamvu nyamukuru nasohotse mu kibuga mu gice cya kabiri".

Yakomeje ati: "Mourinho ntabwo byamushimishije, gusa ariko mbabwije ukuri nta kindi nari gukora, babonye amahirwe yo gutsinda ubwo nari hanze y'ikibuga gusa ndashima Imana kuba batatsinze". Dier w'imyaka 26, yakinaga umukino wa kabiri mu masaha 48 yari ashize, nyuma yo gutangira mu kibuga ku mukino wo ku Cyumweru Tottenham yakinnye na New Castle United.

Dier asohotse mu kibuga agiye mu bwiherero

Mourinho yamukurikiye mu bwiherero

Dier asohoka mu bwiherero

Amafoto ya Dier na Mourinho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y'umukino Mourinho yiseguye kuri Dier ku byabaye

Dier yateye Penaliti ya mbere ya Tottenham ayinjza neza

KANDA HAHO UREBE MOURINHO YIRUKA KURI ERIC DIER AGIYE MU BWIHERERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND