Kigali

Apple iri kohereza toni 600 za iPhone ziva mu Buhinde zigana muri Amerika mu kwirinda imisoro ya Trump

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/04/2025 11:13
0


Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Apple cyohereje toni 600 mu ndege zikorera imizigo zitwaye telefoni nshya za iPhone zivuye mu nganda zo mu Buhinde, mu gihe ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa byashyiriweho imisoro ihanitse.



Apple bivugwa ko iri gukodesha indege zitwara imizigo mu rwego rwo kugeza vuba telefoni za iPhone ku isoko rya Amerika zivuye mu nganda zayo zo mu Buhinde, mu gihe irimo kwirinda imisoro ikaze Perezida Donald Trump yashyize ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Nk’uko Reuters yabitangaje, kuva mu kwezi kwa Werurwe, Apple imaze kohereza toni 600 za telefoni za iPhone – bingana n’amaterefone agera kuri miliyoni 1.5 ziva mu Buhinde zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kongera umuvuduko w’izikorwa mu nganda zayo ziri muri icyo gihugu.

Perezida Trump yahagaritse imisoro ya 26% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde mu gihe cy’iminsi 90, ariko yamaze gutangaza ko ibiva mu Bushinwa – aho Apple ifite ibikorwa binini ibicuruzwa bizava mu Bushinwa bikazajya bisoreshwa 145%.

Umuntu wa hafi mu igenamigambi ry’iyi gahunda yabwiye Reuters ati: “Apple yashakaga kwirinda iyo misoro.” Nubwo n’u Buhinde busora 10% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, nyuma yo guhabwa agahenge k'iminsi 90.

Abasesenguzi bavuga ko ibiciro bya iPhone bishobora kuzamuka cyane nyuma y’ishyirwaho ry’iyo misoro iremereye ku bicuruzwa biturutse mu Bushinwa. 

Banki mpuzamahanga ya UBS itangaza ko iPhone 16 Pro Max ifite ububiko bwa 256GB ishobora kuva ku giciro cya $1,199 (angana na 1,692,328frw) igahagarara hafi 2,822,900frw, mu gihe Apple yahitamo gushyira igice kinini cy’iyo misoro ku muguzi.

Reuters yatangaje ko Apple yashyize intego yo kongera umusaruro mu Buhinde ho 20%, binyuze mu kongera umubare w’abakozi no gukomeza gukora n’iminsi y’ikiruhuko ku ruganda runini rwa Foxconn ruri Chennai.

Uruganda rwa Chennai rwakoze iPhone miliyoni 20 umwaka ushize, harimo iPhone 15 n’iya vuba, iPhone 16. Apple ifite inganda eshatu mu Buhinde zikora ku bufatanye na Foxconn na Tata.

The Wall Street Journal iherutse gutangaza ko Apple ifite gahunda yo kongera telefoni ziva mu Buhinde zijya muri Amerika nk’uburyo bw’agateganyo mu gihe ishakisha uburyo bwo kudasoresha ibyo ivana mu Bushinwa. 

Niba Apple yahisemo gukoresha iPhone zose zakozwe mu Buhinde ikazohereza muri Amerika, bishobora guhaza 50% by’isoko rya Amerika muri uyu mwaka, nk’uko umusesenguzi Wamsi Mohan wa Banki ya Amerika yabigaragaje.

Abasesenguzi baravuga ko kwimurira inganda za iPhone muri Amerika byatwara amafaranga menshi cyane bitewe n’ikiguzi cyo guhemba abakozi ibihumbi n’ibihumbi. 

Sosiyete y’ubusesenguzi ya Wedbush Securities yo muri Amerika yatangaje ko iPhone yakozwe muri Amerika yaba igura $3,500 hafi miliyoni 5frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND