Mu matora yarI ategerejwe na benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sport, Mvukiyehe Juvenal birangiye ariwe utorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport muri manda y'imyaka itatu iri imbere.
Kuri
iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 ni bwo habaga amatora yo gushaka komite
nshya isimbura iyari icyuye igihe, yari iyobowe na Mvuyekure François.
Ni
amatora ataragiye avugwaho rumwe kubera impande zigera kuri ebyiri zasaga
nk'izihanganye bamwe bashyigikiye ko Juvenal ahabwa ikipe abandi nabo bakavuga
ko komite yari iriho yakoze ibyiza byinshi bifuza ko bakongera bagahabwa ikipe.
Mvukiyehe Juvenal ari kumwe na Karekezi Olivier uzatoza iyi kipe yo ku Mumena
Juvenal Mvukiyehe yatowe ku bwiganze bw'amajwi 84 kuri 84 kuko yari umukandida umwe rukumbi
wagombaga gutworwa n'abanyamuryango bemewe.
Juvenal
Mvukiyehe abaye umuyobozi wa Kiyovu
Sport nyuma y'uko yari akuriye urwego rushinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe
yakirira imikino yayo ku Mumena.
TANGA IGITECYEREZO