RFL
Kigali

Abakobwa batanu beza bakina muri WNBA bayobowe na Lexie Brown - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2024 15:21
0


Lexie Brown ukinira Minessota Lynx ikina Women's NBA, ni we uyuboye abakobwa beza bakina NBA.



5. Cheyenne Parker





Cheyenne Parker ni umwe mu bagore beza bakina Shampiyona ya NBA mu bagore, Women's NBA. Parker akinira Atlanta Dream.

Cheyenne Parker wabonye izuba mu 1992 ku itariki 22 Kanama, ni umwe mu bakinnyi bakundwa n'igitsina gabo, mu 2021 akaba yaribarutse imfura y'umukobwa. Uretse kuba ari mu bakinnyi beza kubera uko bagaragara inyuma, uburebure bwe ni 1.93m.

4. Chelsea Dungee





Ku mwanya wa Kane mu bakinnyi beza bakina muri Women's NBA haza Chelsea Dungee ukinira Dallas Wings.

Ku burebure bwa 1.78m, uburyo Dungee ateye bukurura cyane igitsina gabo. Dungee uzwi mu bakinnyi bakundwa n'abagabo, yanyuze mu makipe nka Arkansas, Oklahoma, ubu akaba akinira Dallas Wings.

3. Liz Cambage





Liz Cambage ukinira Las Vegas Aces mu bagore aza ku mwanya wa gatatu mu bagore beza bakina Shampiyona ya WNBA mu bagore.

Uyu munya-Australia, Liz Cambage yabonye izuba ku 1991 Kanama ku itariki 18. Yagiye akunda kwerekwa ko akunzwe n'igitsina gabo kubera imiterere ye. Yanyuze mu makipe nka Los Angeles Sparks, ubu akaba akinira Las Vegas Aces.

2. Tiffany Mitchell 


Ku mwanya wa kabiri mu bakobwa beza Bakina Women's NBA haza Tiffany Mitchell ukinira Indiana Fever.

Tiffany Mitchell akenshi anakundirwa imyitwarire ye, kubera ko ngo iyo yasohotse ntakozwa ibyo kwifotoza yambaye ubusa, kuko nawe akunda kubivuga ko yubaha imyanya ye y'ibanga. 

Mu 1994, ku itariki 23 Nzeri nibwo Tiffany Mitchell yabonye izuba. Avukira muri North Carolina.

Tiffany Mitchell uretse kuba akurura igitsina gabo cyane, ndetse akaba anateye neza, ni umuhanga ku buryo bukomeye cyane, kuko aherutse gusoza amasomo ya Kaminuza muri South Carolina University.

1. Lexie Brown






Ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bateye neza bakina muri Women's NBA, hari Lexie Brown ukinira Minessota Lynx. Mu 1994 Ukwakira ku itariki 27 ni bwo Lexie Brown umukobwa mwiza ukina NBA yabonye izuba.

Uyu mukinnyi ubwiza bwe bukomeje guhogoza benshi haba muri Philadelphia aho avuka, ndetse na Minessota aho akinira. Lexie Brown yakiniye amakipe nka University of Maryland Los Angeles na Duke University, mbere y'uko ajya muri Minessota Lynx.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND