Kigali

Facebook yongeye kwibutsa Donald Trump ko biteguye gusiba ubutumwa bwose azatangaza buhabanye n'amategeko yayo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/08/2020 10:18
0


Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo ari kuvuga rumwe n’imbuga nkoranyambaga kuko inyinshi zimushinja kuba isoko y’ibinyoma. Kuri iyi nshuro Madamu Sheryl Sandberg umuyobozi muri Facebook yongeye kwibutsa Trump ko biteguye gusiba ubutumwa bwose azatangaza butujuje ubuziranenge cyane cyane ubujyanye n'amatora na coronavirus.



Umukuru w’igihugu cya Amerika bwana Donald Trump ni umugabo ukunze kugarukwaho iyo bigeze ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakavuga uko babyumva batitaye ku mubare w’abantu babakurikirana.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama, Donal Trump n’umuhungu we w’imfura ntabwo imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook zigeze zibabanira kuko Twitter yigeze gufatira urukuta rw’umuhungu wa Trump, ”Donald Trump Jr” igihe kingana n'amasaha agera kuri 12.

Nyuma y’iminsi micye Perezida Trump yasibiwe ubutumwa kuri paji ye ya Facebook, naho kuri Twitter, abamufasha kwiyamamaza bategetswe gusiba ubutumwa bari bashyizeho kugira ngo bongere kugira ikindi kintu bakora.


Iki gihe yaba ari Trump n’umuhungu we bashinjwaga gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus. Umuhungu we yatangaje ko umuti witwa Hydroxychloroquine ushobora kuvura coronavirus naho Perezida Trump atangaza ko abana badashobora kwandura coronavirus kuko bafite ubwirinzi bw’umubiri bukomeye.

Madame Sheryl Sandberg ufite umwanya wa Chief Operations Office muri Facebook yagaragaye yiyama Perezida Trump aho yagira ati ”Igihe Perezida atazubahiriza amabwiriza agenga ubutumwa bukwiye gutangazwa ku rubuga rw’ikigo cyacu yaba ay'amatora cyangwa coronavirus tuzahita tubusiba”.

ibi yabisubije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MSNBC ubwo yaganiraga n’umunyamukuru Andrea Mitchell wari umubajije uburyo biteguye guhangana n’imvugo za Perezida Trump mu gihe cy’amatora zishobora kuzaba zihabanye n’amahame yabo.   

Chief Operations Office wa Facebook "Sheryl Sandberg" 

Mu cyumweru gishize ni bwo ikigo cya Faceboook cyasohoye amabwiriza azagenga amakuru azaba yemewe gutambutswa kuri Facebook mu gihe cy’amatora. Uyu mudamu Sheryl sandberg ni we uzaba ushinzwe iki gikorwa. Sandberg ati ”Uyu ni umukoro munini dufite, gusa tuzawukora neza kugeza ku rwego rwiza rushoboka”. 

Src: Cnbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND