Ku wa 6 Gashyantare, icyogajuru cya Starship cya SpaceX cyaturikiye mu isanzure nyuma y’iminota mike gifashe ikirere kivuye muri Texas.
Iyi mpanuka yatumye Ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika (FAA) gihagarika ingendo zimwe na zimwe mu bice bya Florida kubera ibisigazwa byagwaga ku butaka.
Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisigazwa byaka umuriro bigwa mu kirere cya Florida no muri Bahamas.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko Starship yatangiye kuzenguruka muburyo budakwiye kubera ko moteri zayo zahagaze.
Iri ni igerageza rya munani rya Starship, nyuma y’irya karindwi na ryo ryari ryateye indi mpanuka mu kwezi gushize.
Ibi bibaye mu gihe Elon Musk yari yatangaje ko umuvuduko w’iterambere ry’iyi gahunda ugiye kwiyongera muri uyu mwaka wa 2025.
Starship ifite uburebure bwa metero 123 ni cyo cyogajuru kinini SpaceX ifite, kandi ni cyo Musk ateganya gukoresha mu rugendo rwo kohereza abantu ku mubumbe wa Mars nkuko tubikesha Finance.yahoo.
Musk yavuze ko iyi mpanuka ari "igihombo gito" ati: "Ikindi cyogajuru kizaba cyiteguye hagati y'ibyumweru 4 na 6." FAA yahise itangira iperereza kuri iyi mpanuka.
Starship yari yafashe ikirere saa 00:30 GMT iturutse Boca Chica muri Texas, aho igice cyayo cya mbere, Super Heavy booster, cyagarutse neza ku Isi.
Mu itangazo, SpaceX yatangaje ko Starship yagize ikibazo cy’iturika mu gice cyayo cyo hepfo, bituma itakaza ubusugire.
Nyuma y'iminota mike gihagurutse cyatangiye kuzana ibibazo
Nyuma y’iminota mike, icyogajuru cyatangiye kuzenguruka, moteri zimwe zirazima, hanyuma SpaceX itakaza itumanaho nacyo
SpaceX yatangaje ko ibisigazwa byacyo nta bikoresho byangiza ibidukikije birimo
TANGA IGITECYEREZO