Ushobora kuba warigeze kumva umugabo w’umuyisilamu wo muri Ghana wateje impaka zikomeye akarikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo guhindura amazina ye aho yitwaga Alhassan Abdulkareem Nyuwagu maze akiyita “Jesus Christ (Yesu Kristo). Tugiye kurebera hamwe byinshi kuri uyu mugabo.
Mu nyandiko yasohotse ku itariki ya 9 Ukuboza 2019, Abdulkareem yavuze ko yifuza ko kuva icyo gihe amazina ye ahinduka maze akitwa Jesus Christ.
Iyo nyandiko yerekana ko ari umunyagihugu wa Ghana kandi yavukiye muri Ghana. Abdulkareem, ubu uzwi ku izina rya Jesus Christ, yasabye ubayobozi ko bandika amazina ye mashya n’ibindi byangombwa bye bigahindurwa, nk'uko tubikesha ikinyamakuru Modern Ghana.
Uyu mugabo ariko yavuze ko inyandiko zose zanditseho amazina ye ya mbere zigifite agaciro mu gihe zitarahindurwa. Mu gihe yahinduraga amazina, Abdulkareem yari umusirikare akorera mu kigo cya gisirikare cya Birmaniya mu mujyi wa Accra.
Abdulkareem Nyuwagu ntabwo yavuze impamvu nyamukuru yatumye ahindura izina, yavuze ko ari impamvu ze bwite.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe cyane n’icyemezo cy’uyu mugabo, ndetse bagiye babivugaho byinshi bitandukanye. Mu gihe bamwe bashimishijwe n’icyemezo cy’uyu mugabo bavuga ko ari byiza cyane ndetse bamushyigikiye.
Abandi bibajije icyamuteye guhindura izina rye akiyita Jesus Christ. Benshi bavuga ko bidasanzwe kubona umugabo w’umuyisilamu ushishikajwe no kwitwa Jesus Christ, bavuga ko batumva mu by'ukuri impamvu nyamukuru yabimuteye
Umugabo wo muri Ghana w'Umuyisilamu yahinduye amazina ye, yiyita Jesus Christ
TANGA IGITECYEREZO