Abagore b’Abanyafurika bakomeje gutera imbere mu miyoborere, ibishimangirwa n'uko hari n'abahabwa umwanya ukomeye wo kuyobora igihugu. Aba bagore b’indashyikirwa banditse amateka mashya muri politiki ya Afurika, bagaragaza ko ubuyobozi buhamye budashingira ku gitsina runaka.
Ubwiyongere bw’abagore mu myanya y’ubuyobozi bukomeye bujyanye neza n'intego y'Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore (International Women's Day - IWD) wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe, washyizweho mu rwego rwo guharanira uburinganire n’iterambere ry’abagore mu gufata ibyemezo.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2025 y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ijyanye n’uburyo
abagore b’Abanyafurika bakomeje kugera ku myanya y’ubuyobozi mu rwego rwo
gukomeza gukuraho inzitizi mu butegetsi no kuvugurura isura ya politiki ku
mugabane.
Mu bihe bya vuba aha,
amateka mashya yaranditswe muri Afurika y’Amajyepfo ubwo Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorwaga nka Perezida wa mbere w’umugore
wa Namibia. Nanone, muri Ghana, Prof
Jane Naana Opoku-Agyemang yabaye Visi Perezida wa mbere w’umugore,
yinjira mu ruhando rw’ibihugu by'Afurika bishyigikira ubuyobozi bw’abagore.
Afurika yagiye igira abagore
batandukanye bagera ku myanya y’ubuyobozi bw’ikirenga, aho bagiye baba ba
Perezida, ba Minisitiri w’Intebe cyangwa se abakuru b’igihugu b’agateganyo,
binyuze mu matora, gusimbura ababanje cyangwa se guhabwa inshingano by’igihe
gito.
Nubwo abo bagore bahuye
n’imbogamizi zikomeye zirimo ivangura rishingiye ku gitsina, ubunyangamugayo
bwabo bwashyizwe mu majwi, ndetse no kurwanya guhatirwa kuva mu myanya,
byarangiye baciriye inzira abagore benshi bumvaga ari inzozi zidashoboka kuba bayobora.
Dore bamwe mu bagore
bagizwe ba Perezida muri Afurika:
1. Ameenah Gurib-Fakim –
Mauritius (Kamena 2015 – Werurwe 2018)
Ameenah Gurib-Fakim
yabaye Perezida wa Mauritius mu 2015 nyuma y'uko Kailash Purryag yeguye.
Yashyizwe kuri uyu mwanya n'Inteko Ishinga Amategeko ariko nyuma yaje kwegura kubera
impamvu zijyanye n’ubukungu.
2. Ellen Johnson Sirleaf
– Liberia (Mutarama 2006 – Mutarama 2018)
Ellen Johnson Sirleaf
yaciye agahigo aba umugore wa mbere watowe nka Perezida muri Liberia. Yatsinze
amatora ya 2005 n'aya 2011 muri Liberia, ayobora manda ebyiri. Mu 2016,
yabaye umugore wa mbere wayoboye ECOWAS
(Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu by'Afurika y’Iburengerazuba).
3. Netumbo Nandi-Ndaitwah
– Namibia (Ukuboza 2024 - Kugeza ubu)
Netumbo Nandi-Ndaitwah niwe Perezida wa mbere w’umugore muri Namibia nyuma yo gutsinda amatora ya
2024. Yigeze kuba Visi Perezida, ndetse aba n'umwe mu bayobozi b'icyubahiro mu
ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO.
4. Catherine Samba-Panza
– Centrafrique (Mutarama 2014 – Werurwe 2016)
Catherine Samba-Panza
yabaye Perezida w’agateganyo wa Repubulika ya Centrafrique mu 2014, aba umugore
wa mbere ubashije kwicara kuri iyo ntebe. Yafashe ubuyobozi nyuma y'uko Perezida
Michel Djotodia yeguye kubera igitutu cy’abayobozi bo mu karere.
5. Sylvie Kiningi – U Burundi (Ukwakira 1993 – Gashyantare 1994)
Sylvie Kiningi yabaye
umugore wa mbere wagiye ku buyobozi bukuru bw’igihugu muri Afurika ubwo yabaga
Perezida w’agateganyo w’u Burundi, nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe nyuma aza kuyobora igihugu mu gihe cy'inzibacyuho.
6. Ivy Matsepe-Casaburri
– Afurika y’Epfo (2005, 2008)
Ivy Matsepe-Casaburri yabaye Perezida w’Agateganyo wa Afurika y’Epfo mu 2008, ubwo Perezida na Visi Perezida bari hanze y’igihugu. Yongeye no kuba umuyobozi w’agateganyo mu masaha 14 nyuma y’iyegura rya Thabo Mbeki, mbere y'uko Kgalema Motlanthe atorerwa uwo mwanya. Ivy yaje kwitaba Imana ku ya 6 Mata 2009 ubwo yayoboraga nka Minisitiri w'Itumanaho muri iki gihugu.
7. Joyce Banda – Malawi
(Mata 2012 – Gicurasi 2014)
Joyce Banda yabaye
Perezida wa mbere w’umugore wa Malawi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida
Bingu wa Mutharika. Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere nk’umugore ufite imbaraga zihambaye muri Afurika, no ku mwanya wa 40 ku rwego rw’isi.
8. Sahle-Work Zewde –
Ethiopia (Ukwakira 2018 – Ukwakira 2024)
Sahle-Work Zewde niwe Perezida wa mbere w’umugore wayoboye Ethiopia mu 2018, nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga
Amategeko. Mbere yo kuba Perezida, yari intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yunze Ubumwe.
9. Rose Francine Rogombé
– Gabon (2009)
Rose Francine Rogombé yayoboye Gabon by’agateganyo nyuma y’urupfu rwa Perezida Omar Bongo mu 2009. Yashyikirije ubuyobozi Perezida mushya, Ali Bongo, ku ya 16 Ukwakira 2009, yitaba Imana ku ya 10 Mata 2015.
10. Samia Suluhu Hassan –
Tanzania (2021 - Kugeza ubu)
Samia Suluhu Hassan ni
Perezida wa Tanzania kuva mu 2021, akaba ari we mugore wa mbere wayoboye iki gihugu.
Yarahiriye uyu mwanya nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli muri Werurwe
2021.
11. Agnès Monique Ohsan
Bellepeau – Mauritius (2012, 2015)
Agnès Monique Ohsan
Bellepeau yayoboye Mauritius by’agateganyo inshuro ebyiri: mu 2012, ubwo Sir
Anerood Jugnauth yeguraga, no mu 2015 nyuma y’iyegura ku butegetsi rya Kailash Purryag.
Icyerekezo cy’abagore mu
miyoborere
Nubwo abagore bahura
n’imbogamizi nyinshi mu gutorwa no kuyobora, aba bagore 11 bagaragaje ko
bishoboka. Baciye mu nzira igoranye ariko ni urugero rukomeye ku babyeyi,
abakobwa n’abagore bo muri Afurika bose, ruhamya ko imiyoborere itagenewe igitsina
kimwe.
Uko ibihe bigenda
byihuta, biragaragara ko Afurika iri mu rugendo rwo gutanga amahirwe angana
kuri bose, kandi abagore barimo gukomeza kwerekana ko bashoboye kuyobora neza kimwe n'abagabo.
TANGA IGITECYEREZO