RURA
Kigali

Agasanduku k’iposita gakora gate?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/03/2025 19:26
0


Agasanduku k’iposita (Post box) ni agasanduku gahabwa umuturage cyangwa ikigo n’amaposita kugira ngo abone ubutumwa bwe bwanditse (inzandiko, amabaruwa, impapuro z’ingenzi n’ibindi).



Iyo umuntu afite agasanduku k’iposita, abandi bantu cyangwa ibigo bashobora kumwoherereza amabaruwa, bikajya bibikwa muri ako gasanduku kugeza agiyeyo kubifata. 

Buri gasanduku kaba gafite nomero yihariye kandi kakagira urufunguzo rwako, kugira ngo ubutumwa bubikwemo Kandi hbube bwizewe.

Uyu munsi, ikoreshwa ry’agasanduku k’iposita ryaragabanutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Abantu benshi bahitamo gukoresha ikoranabuhanga (emails, WhatsApp, SMS) aho kohereza amabaruwa ku mpapuro. 

Muri rusange, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka Afurika, ikoreshwa ry’agasanduku k’iposita riri munsi ya 20% by’abantu bose, cyane cyane mu mijyi. 

Mu Rwanda, ibigo bikomeye cyangwa abantu bafite ibyo bakenera kwakira byanditse ku mpapuro zemewe n’amategeko bifashisha ubu buryo.

Agasanduku k’iposita katangiriye mu Bwongereza mu kinyejana cya 19, aho katangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1852. 

Kaje gukwirakwira no mu bindi bihugu birimo ibya Afurika mu gihe cy’ubukoloni. Mu Rwanda, serivisi zi posita zatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1920, ubwo Ababiligi bashyiragaho uburyo bwo gutwara ubutumwa, hanyuma agasanduku k’iposita kakaza kwiyongera mu myaka yakurikiyeho.

Ikoreshwa ry'Iposita rigenda rigabanyuka kubera ikoranabuhanga ryihuse nka email na telefoni bimaze korohera abantu gutumanaho. 

Gutegereza ubutumwa mu gasanduku biratinda kurusha email cyangwa ubutumwa bugufi. Abantu benshi ntibazi akamaro ko gutunga agasanduku k’iposita, cyane cyane abatuye imijyi. 

Hari n’aho serivisi zi Posita zitagifite imbaraga cyangwa ubushobozi bwo gutanga serivisi ku rwego rwo hejuru.

Gafite umumaro munini harimo nko kubika ubutumwa bwanditse bufite agaciro nk’amasezerano, inyandiko z’amategeko, cyangwa izindi mpapuro z’ingenzi. 

Ni uburyo bwizewe bwo kohereza no kwakira impapuro zidashobora guca mu ikoranabuhanga (nk’inyandiko zemewe n’inkiko, ibyemezo bikomeye n’utundi dusanduku).

Ibigo bikomeye bikoresha agasanduku k’iposita kugira ngo byizerwe mu buryo bw’inyandiko n’amategeko n'ubwo ubu buryo bwatangiye gukoreshwa cyera ubu bukaba butagifite imbaraga nkambereUbu hari ibikoresho cyangwa ibintu byoherezwa biva cyangwa bijya hanze, bikoherezwa hakoreshejwe servisi z'Iposita bikanyura muri ako gasanduku gusa ubu buryo burimo kugera geza gushyirwamo ikoranabuhanga rigezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND