Umunsi umwe umugabo w’igikundiro yakundanye n'umukobwa mwiza cyane, byari ibihe byiza gusa urugendo bari bagiyemo ruteye ubwoba byasaga nk'igitangaza ku mugore kubona umugabo nk'uwo yahisemo kumuha urukundo rwe rwose. Umugabo yamufashije mu buryo bwose.
Inkuru y'urukundo rwabo yatangiye
gutya: Umugabo
yakundaga kujya kure cyane y'urugo rwe ahantu hose yabaga ashaka kujya
yatwaraga isakoshi ku rutugu rw’iburyo, akambara ingofero akagendera ku ifarashi,
ni uko rimwe ahura n’umukobwa w'amaso y’umweru, imisatsi yirabura kandi ari
umuhanga mu kumva, nuko umukobwa asaba umusore ko yamujyana kure cyane aho isi
iberekeza.
Iki gihe
umukobwa yari akeneye ahantu ho azajya asakuza cyane mu gihe ababaye kuko yari azi
ko nta muntu umwitayeho, isi yamutereranye yari afite agahinda kenshi n’ibikomere
ku mutima, yari umukobwa ubabaje.
Kuva yavuka
yakundaga guhura n’abantu bamubabaza, abantu batizerwa yari ari mu nguni y'uruziga
rwa wenyine aho nta muryango yagiraga wo kwizera, kuba umunyacyubahiro kwari gucye
cyane, yaburiye ibyishimo ku musozi w'agahinda, afite umutima ukomeretse
yari akeneye kwitabwaho kugira ngo abashe kugera ku ntego.
Uratekereza
ko yabonye inzira muri iy’isi y'umwijima? Yahoraga ijoro arira kuko yatekerezaga
ko nta muntu n'umwe umwumva kandi byari ukuri. Yaryamaga kare kandi akabyuka
kare, yari afite ibitekerezo byinshi nk'uwarohamye, yari akwiye kuryama mu nzozi.
Uyu mukobwa yari yarabuze icyizere mu rugendo
rwe ariyo mpamvu uyu mugabo yahisemo kumujyana ahantu hafunze aho nta yindi
njyana azajya yumva uretse amajwi meza y’inyoni kuko yari umukobwa ubabaye. Nuko
amujyana kuba aho.
Batungwaga n’ubworozi nuko nyuma y'igihe
umugabo yamujyanye gutura mu mujyi kuko yari amaze kwishima bivuye ku rumuri
rw’urukundo umugabo yari yaramuhaye. Batangira kumenyana n’abantu bagasurana,
umukobwa arongera arishima nuko hashize igihe umugabo ajya mu rugendo na none
nk'uko yari asanzwe abikora kandi yari kuzamarayo igihe kinini ni uko umukobwa
agira irungu ryinshi cyane.
Nta muntu
waherukaga no kumusura nuko igihe kimwe hanyura umugenzi yihitira areba
agahinda k'umukobwa amubaza impamvu, umukobwa aramubwira, maze amubaza aho
umugabo yerekeje, umukobwa asanga niyo nzira ari kujyamo, maze yemerera umukobwa
ko agiye kumwandikira igisigo akazagishyira umugabo we nuko umukobwa atangira
kumubwira uko yiyumvaga.
Yatangiye
agira ati:
"NGWINO
GUSURA UMUKOBWA"
Ngwino
gusura umukobwa kuko ahora aririra munsi y'umusego, yambwiye ko amaze igihe afite
inzozi mbi cyane aho akurota akubona wurira umusozi kandi ntazi ibyakubayeho.
Ari kwibaza
impamvu udataha n'uko ukeneye ahantu hatuje wicaye unywa icyayi, usoma ibitabo
wumva indirimbo za kera! Wenda ntafite byose wifuza, gusa yambwiye ibyo afite
azagufata akujyane ku musozi muremure maze murebe uko amazi amanuka maze mwumve
amajwi meza avuye mu nyoni mwajyaga mwumva cyangwa urashaka ko mujya mukabyiniro
kubyina indirimbo zo mu njyana za kera?.
Ahora areba ku baturanyi uko bishimye
n'abashyitsi babasura ibyo byose bikamutera ishyari kandi agukumbuye. Abashyitsi
ni umugisha niyo mpamvu aba ashaka gusurwa nawe.
Twandikaga iyi baruwa mu gice cy'ijoro twumva umuyaga uturuka
iburasirazuba. Tukwifurije kuzaryoherwa no gusoma iyi baruwa wenda umunsi umwe
uzegera inyenyeri kandi icyo gihe uzumva bitoroshye gutegereza igihe ukwezi
kuzarasira kuko uzaba wibutse uburyo agukumbuyemo.
Ni ukuri gira
utahe urabizi nta nshuti nyinshi agira, ni umukobwa w'agahinda, ni umukobwa
wasigajwe inyuma utagendana n'ibigezweho. Urabizi ntazi kujya mu kabyiniro,
ntiyajya no gusangira na bagenzi be rero gira utahe kuko ari wowe byishimo bye.
Sinasoza iyi baruwa ntamugushimiye ni umukobwa
ugira urukundo, ukunda kubona buri umwe yishimye, ni umunyembaraga agira umutima
mwiza urahirwa wowe umufite kuko wahawe umugisha mugihura.
Nuko
wa mugenzi akomeza urugendo rwe, aho yari yerekeje, umukobwa nawe mwiza kandi
wuje urukundo, ajya gushaka wa mugabo nuko amusanga mu ishyamba rinini aho yari
yicaye areba aho izuba rirasira yitegereza ibyiza bitatse isi maze aramwegera
aramusuhuza nuko atangira kumutekerereza nawe urugendo rwe ati:
”Nari ndi mu rugendo nuko nca iwawe mbona
umugore mwiza wuje urugwiro arangaburira ndaryama nuko ambwira iby'urukundo
rwanyu niko kumva agahinda afite twandika iyi baruwa none akira ni iyawe niyo
mpamvu naje kukureba “.
Maze umugabo
afata ibaruwa ye atangira gusoma, ageze hagati atangira kurira kuko yari
yumvishe uburyo ki umugore we yishwe n'irungu. Hari mu gihe cy'umwijima aho
hari inyenyeri zitagira ukwezi koko byagenze nk'uko mu ibaruwa byanditse
yashatse gutaha gusa ntibyakunda kuko yari atarasoza ibyamujyanye. Wakwibaza yabaga agiye mu rugendo rwa kure gushaka
iki?
Umusore yakundaga kumenya ibyihishe, ibyo
abantu batakitaho yaratekerezaga agakora, uko niko yari ateye, rero yabaga ashaka
kumenya imibereho y'abantu batuye kure y'iwabo, umuco wabo, ibyo babitse
by'umurage kandi yahavaga atahuye n'ibindi batari bazi. Ikindi yakundaga
kuzenguruka amashyamba ashaka ibimera bitabonekaga iwabo ndetse n'inyamaswa
atabaga azi kuko yakundaga kuvurisha imiti ya gakondo.
Yarangwaga
no kugira abandi inama, guhanga udushya, kuvumbura n’urukundo. Nuko kubera ko
atarashoboye guhita ataha yategereje igihe cy'ukwezi ko kurasa gusa muri urwo
rugendo rwe ntiyahiriwe cyane kuko yahuye n'imbogamizi z'umuco w'abari batuye
aho. Hashize igihe arataha asanga umukobwa wari umaze igihe yibanira n’irungu.
Barahoberanye baraganira biratinda nuko bafata umwanzuro wo gushaka ifarashi ya
kabiri kugira ngo bajye bajyana aho umwe azajya ajya.
Umwanditsi: MUKANDEKEZI Assoumini - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO