Abanyarwanda babivuga neza bati “Nta zibana zidakomanya amahembe.” Ni kimwe no mu rukundo rero, ntabwo ibintu bihora ari ibyishimo, guseka no kuvugana neza, rimwe na rimwe hari bibyo mutumvikanaho, mukarakaranya. Mu gihe rero usanze amakosa ari ayawe, urugero wamubwiye nabi cyangwa witwaye mu buryo butari bwiza, ugombwa no gusaba imbabazi.
Abenshi bumva ko gusaba imbabazi ari ibugwari cyangwa integer nke, nyamara siko bimeze. Gusaba imbabazi ni kimwe mu biranga umuntu w’umuhanga kandi uzi kubana neza n’abandi. Ushobora rero kwibaza uti “Ni gute nasaba umukunzi wange imbabazi nyuma yo kurakaranya”?
Ibi biroroshye cyane, umukunzi wawe icyo akeneye ni ukubona ko wamenye ikosa wakoze kandi ubabajwe naryo. Hifashishijwe inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Wiki How, dore uburyo bwiza wakoresha usaba umukunzi wawe imbabazi.
Mbere na mbere, ugomba kumwereka ko uha agaciro amarangamutima ye kandi wemere ko wamubabaje. Niba wiyemeje gusaba imbabazi, bisobanuye ko wabonye aho ikosa ryawe riri, ni byiza rero ko wereka umukunzi wawe ko wumva impamvu ababaye kandi ko amarangamutima ye uyaha agaciro.
Urugero: ushobora gutangira umubwira uti “Ndabizi ko nakubabaje,” cyangwa “N’ubwo nari mbabaye, ariko sinagombaga kukubwira kuriya.” Ibi bituma uburakari yari afite bugabanuka, kandi akumva ko n’ubwo wamubabaje ariko umuha agaciro kandi wubaha amarangamutima ye.
Fata umwanya usabe imbabazi ubikuye ku mutima kandi wirinde kugira uwo ushinja amakosa. Iyo usaba imbabazi umukunzi wawe, wirinda gufata amakosa yawe ngo uyitirire undi muntu cyangwa ngo ushake urwitwazo. Ahubwo wemera amakosa, maze ugasaba imbabazi.
Ikindi kandi ugomba kuvuga icyo usabira imbabazi, mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, vuga impamvu usaba imbabazi. Urugero ushobora kumubwira uti “Ndabizi ko amagambo nakubwiye yari mabi, mbabarira,” aho kumubwita ngo akubabarire byonyine. Ibi bituma yumva ko uzi neza ikosa wakoze kandi witeguye kutazaryongera.
Ikindi ni uko mu gihe usaba imbabazi, ugomba kuvuga wiyoroheje, udakoresha imvugo y’ubwishongozi kandi igaragaza ko ubabajwe n’amakosa yawe. Ni byiza kujya gusaba imbabazi umuntu umwereka ko nawe ubabaye kuko bitums yumvs ko ufite umutims mwiza, kandi utaje kumusaba imbabazi byo kwiyerurutsa.
Nanone kandi ugomba kumusezeranya ko utazongera, niba
uri gusaba imbabazi umukunzi wawe, ugomba no kumuha icyizere cy’uko ugiye
guhinduka maze ntuzongera gusubira mu ikosa wari wakoze. Ushobora kumubwira ko
utari uzi ko biri bumubabaze, ariko ko utazabyongera.
Nyamara ugomba kuzirikana ko kubabarira ari urugendo
rusaba igihe, ntabwo bihita biza ako kanya, ugomba rero guha umukunzi wawe
akanya ko kubanza kwiyibagiza akababaro yatewe no kubabazwa n’uwo akunda,
abanze atuze kandi yumve amarangamutima ye asubiye ku murongo, nyuma
azakubabarira, mwongere kubana nk’ibisanzwe.
Ni byiza cyane iyo mu rukundo abantu bababazanya ariko
nanone bakibuka gusaba imbabazi, ibi birinda amakimbirane ya hato na hato,
guhemukirana, n’indwara z’agahinda gakabije cyangwa stress. Niba rero wajyaga
wibaza uti “Ese ni gute nasaba umukunzi wange imbabazi nyuma yo kurakaranya?”
Izi nama zagufasha.
TANGA IGITECYEREZO