Umuforomokazi wo mu bitaro byo mu mujyi wa Beirut abantu batandukanye bamushimiye igikorwa cy’ubutwari yakoze ubwo yarokoraga abana batatu b’impinja bari bamaze kuvukira mu bitaro akoramo nyuma y’iturika ridasanzwe ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Nyuma y’iturika
ridasanzwe rwabaye kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru Beirut muri Liban
ryahitanye abagera 137, abarenga 5,000 bagakomereka n’inzu zigera 300,0000, haravugwa
impamvu nyinshi zitandukanye zaba zarateye iri turika gusa ivugwa cyane ni
ikinyabutabire cyizwi nka Ammonium Nitrate cyari kibitse muri uyu mugi akaba
aricyo nyirabayazana y’iri turika.
Ubwo iri
turika ryabaga hangiritse ibikorwa remezo byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu
benshi abandi barakomereka. Amakuu avuga ko icyi kinyabutabire cya Ammonia
Nitrate cyageraga kuri toni 2,750 cyari kimaze imyaka myinshi kibitse mu bubiko
buri muri uyu mugi wa Beirut.
Nyuma yiri
sanganya ryabaye umwe mu banyamakuru bakurikiranaga uko byari byifashe muri uyu
mugi, Bilar Jawich ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya CNN yavuze uko yageze mu
bitaro Al Roum Hospital biri mu gace ka Ashrafieh mu birometero bicye uvuye ku aho
iri turika rwabereye, maze akabona umuforomokazi wo muri ibi bitaro ateruye abana
batatu bari bamaze kuvuka.
Jawich yavuze
ko yakurikiye aho umwotsi wavaga kugera ngeze ku cyambu cya Beirut, Nyuma nibwo
yaje kwerekeza ku bitaro bwa Al Roum kureba naho uko byifashe. Akihagera yatunguwe
no gusanga umuforomokazi ateruye abana batatu b’impinja, nyuma y’uko ibi bitaro
byari byangiritse cyane, abantu benshi baryamye hasi bakomeretse abandi bapfuye.
Uyu
munyamakuru yaje kuganiriza uyu muforomokazi maze amubwira ko ubwo iri turika ryabaga
yari hanze y’inzu y’ababyeyi (Materinity), yakomeje avuga ko nyuma y’iturika
yahise amera nkutaye umutwe atazi aho ari, nyuma nibwo yaje kwisanga hanze
ateruye abana batatu. Abantu batandukanye bamushimiye igikorwa cy’ubutwari
yakoze.
Uyu muforomokazi yashimiwe igikorwa cy'ubutwari yakoze
Muri ibi
bitaro abarwayi 3, abantu 2 bari baje gusura abarwayi n’abaforomo 4 babuze
ubuzima naho abandi 2 barakomereka bikomeye. Ubwo iri turika ryabaga 80% ry’inyubako
zigize ibi bitaro na 50% ry’ibikoresho byakoreshwaga mu bitaro byangiritse. Minisitiri
w’ubuzima muri iki gihugu avuga ko ibindi bitaro bigera kuri 4 byahagaritse imirimo
yabyo nyuma y’uko byangiritse mu buryo bukomeye. Aba bana n’ababyeyi babo
bahise boherezwa mu bindi bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Iri turika ryangije ibintu byinshi
Abakuru b’ibihugu
bitandukanye hirya no hino ku isi n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gutanga ubufasha
butandukanye ku gihugu cya Liban. Ubuyobozi bwo muri iki gihugu bwatangaje ko
bugiye gukora iperereza ku cyaba cyateje iri sanganya.
Src:
CNN
TANGA IGITECYEREZO