RFL
Kigali

Chinese State Media irashinja Amerika ubusambo kubera umugambi wo kubuza uburyo Tik Tok

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/08/2020 11:02
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye urubuga nkoranyambaga Tiktok rumaze kuba icyogere ku Isi, itegeka ikigo cya Microsoft ko cyagura uru rubuga ku ruhande rwakoreraga muri Amerika. Ibi ntabwo byafashwe neza nk'uko ikigo cyo mu Bushinwa ”Chinese State Media” cyatangaje ko ibi ari ubusambo bweruye.



Urubuga rwa Tik Tok ruri mu zikunzwe hirya no hino ku Isi kuri iyi nshuro ruri mu mazi abira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi micye ishize ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko iki kigo kigomba kuzinga utwacyo kikava ku butaka bwa Amerika. Gusa yongeye kugaruka avuga ko ikigo cya Amazon kigomba kugura Tik Tok akaba ari umugambi utenganyijwe kurangizwa kuwa 15 Kanama 2020.

Ku rundi ruhande, Trump yatangaje ko ashaka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izabona ikigabane mu mafaranga azagurishwa Tik Tok kuko Leta yagize uruhare mu igurwa ryayo. 

Ibi byaje nyuma y'uko ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika byijujutira ko ibigo byo mu Bushinwa by’ikoranabuhanga biri kubarya isataburenge. Bytedance ni cyo kigo gifite ishami ry’urubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok ndetse kikagira n’urundi rubuga rukunzwe cyane mu Bushinwa ari rwo Wechat, nta kabuza ikigo cya Bytedance kiri imbizi n'ikigo cya Facebook.


Mu minsi ishize ni bwo abakuru b'ibigo bitandukanye birimo Facebook, Apple, Amazon na Google bateranye bari kureba hamwe imikorere y’ikoranabuhanga muri rusange. Haje kugera aho babazwa iki kibazo ”Ese mubona igihugu cy’u Bushinwa kiba ikoranabuhanga ry’ibigo byo muri Amerika?

Nyuma yo kubazwa iki kibazo hafi ya bose basubije ko batabizi neza ariko wasanga bikorwa, gusa bwana Mark Zurckerberg nyiri Facebook akaba n’umuyobozi mukuru wayo ntiyazuyaja kuko yavuze ko u Bushinwa bubiba cyane.

Abakurikira impamvu uyu mugabo asa n'uwijunditse bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bavuga ko akenshi adakunze kurangwa n'ishyaka ryo guhangana ahubwo akoresha igitugu. Benshi ibi babihera ku nzira yakoresheje agura WhatsApp na Instagram ndetse n’ibindi bigo yagiye yikiza, bimwe agahita abihagarika nyuma yo kubigura mu rwego rwo kwirinda ihangana.

Mu mwaka wa 2016 yashatse kugura ikigo kitwaga Music.ily ari cyo cyahindutse Tik Tok, gusa iki gihe ntabwo yahiriwe cyaje kugurwa na Bytedance ariyo ubu imuteye impungenge kubera udushya ifite turi gukundwa na benshi hirya no hino ku Isi.

Kuri iyi nshuro igihugu cya Amerika gifite umugambi wo kwirukana Tik Tok ariko kiratangaza ko Microsoft igomba guhita ikigura. Ibi benshi byabateye urujijo ndetse n’ibigo byo mu Bushinwa birangajwe imbere na Chinese State Media byavuze ko ubu ari ubusambo ndetse bw’indenga kamere.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND