RURA
Kigali

Ese Robots zishobora gusimbura abantu mu bushashatsi bwo mu isanzure?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:5/04/2025 14:36
0


Tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu isanzure hoherejweyo icyogajuru gikoresha ubwenge bw'ikoranabuhanga cyanyuze hafi y’izuba kurusha ikindi kintu cyose cyakozwe n’abantu.



Iki cyogajuru cya NASA cyitwa Parker Solar Probe intego yacyo cyari kigamije kumenya byinshi ku Izuba, harimo uburyo rigira imyuka n'imirasire ishobora kugira ingaruka Ku Isi.

Byari urugendo rutarimo umuntu n'umwe kuko icyo cyogajuru cyakoze byose ku giti cyacyo, nta guhamagarana n'ubuyobozi bw'ikigo cy'ubushakashatsi cya NASA.

Robots zimaze igihe zigenda ziva ku Isi zoherezwa mu bikorwa by'ubushakashatsi mu isanzure kandi biragenda birushaho kuba byiza.

Nk'uko tubikesha BBC, bimwe mu bigo n'abahanga bavuga ko hamwe n'iterambere ry'ubwenge bw'ubukorano, bishoboka ko robots zishobora gukomeza gukora imirimo y'ubushakashatsi mu kirere, bigatuma abahanga bibaza niba hakenewe abakozi.

Lord Martin Rees, umushakashatsi w’ikirenga mu Bwongereza, avuga ko "robots zibasha gukora byinshi, bityo amafaranga ya leta agakoreshwa ahandi hatari mu kohereza abantu mu kirere".

Hari intambwe imaze guterwa harimo nk'ibikoresho byubatswe ku buryo bwihariye byagiye bikoreshwa mu rugendo rw'ubushakashatsi mu kirere birimo Rover zitwara ibikoresho zikaba ziteye imbere. 

Aho robots zagiye ku mibumbe itandukanye, harimo Mars na Venusi, abantu bakaba bamaze kugera gusa mu isanzure ry'isi ndetse no kukwezi.

Bamwe mu bashakashatsi nka Dr. Kelly Weinersmith bo mu ishuri rya Rice University mu Bwongereza, bavuga ko "robots zikora ubushakashatsi kurusha abantu, kuko zishobora kugera ahantu hadashoboka kandi zikaba zibasha kugera kure kurusha abantu". 

Abantu barenga 700 bamaze kugera mu kirere, kuva mu mwaka wa 1961, igihe Yuri Gagarin w'umunya-Soviyeti ari we wambere wageze mu kirere.

Gusa, nubwo robots zikoreshwa mu bikorwa byinshi, abahanga bavuga ko hari byinshi abantu bashobora gukora, birimo gukora ubushakashatsi n’ibiganiro mu buryo bwihariye, ariko ku bundi buryo robots ntizishobora gusimbura abantu burundu.

Robots nazo zifite imipaka muri zimwe mu ngorane zijyanye n’umuvuduko w’akazi, nko kuri Mars, aho imashini zigenda gahoro kurusha uburyo umuntu yagerageza kugera ahantu.

Ikoranabuhanga riri gutera imbere, bityo robots zikaba zishobora kwigenga mu bikorwa bimwe n'abimwe cyacyane nk'ibikorwa biteje akaga no kugera ahantu hateza ibibazo nko kuri Mars. Gusa hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri iyo ngingo.

Muri iki gihe, abantu bafite icyerekezo cyo kugera ku bikorwa bidasanzwe cyane cyane ku kubaka imijyi y’abaturage ku mubumbe wa Mars, kimwe mu byerekezo byashyizwe imbere na Elon Musk, ushinzwe SpaceX.

Nubwo mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari gahunda ya NASA yo kohereza abantu ku mubumbe w’Ukwezi, ariko kugeza ubu, robots nizo zigezweho mu gutanga ibisubizo mu mikorere yo mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND