Ku munsi w’ejo ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye guca porogaramu (application) ikoreshwa n’abatari bacye, izwi ku izina rya Tik Tok ntizongere gukoreshwa muri Amerika.
Trump avuga ko ashobora gukoresha imbaraga z’ubukungu cyangwa se itegeko nyobozi. Nubwo iby’iri tegeko bitasobanutse neza ndetse n’ibibazo rishobora guteza, Trump akomeza avuga ko afite ubwo bubasha bwo gukora ibyo.
Nk'uko bitangazwa n’umuntu
usanzwe azi iby’iki kibazo, ku wa Gatanu ni bwo abagize itsinda rikurikirana
iby’iki kibazo bari biteze ko Trump ashyira umukono ku itegeko rihatira
ByteDance (sosiyete y’Abashinwa ifite imbuga nkoranyambaga mu nshingano)
kugurisha ibikorwa byo muri Amerika bya Tik Tok.
Iki cyemezo cyari kigamije
gukemura ibibazo Tik Tok yatera byo guhungabanya umutekano w’igihugu cyane ko
iyi application ifitwe n’amahanga, rero ishobora kwifashishwa mu gushakisha
amakuru runaka ku bantu.
Muri iki cyumweru
umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’imari Steven Mnuchin yatangarije
abanyamakuru ko Guverinoma ya Amerika irimo gukora isuzuma ku ruhare rw’iyi
application ya Tik Tok mu guhungabanya umutekano w’igihugu, kandi ko iri no gutegura gushyikiriza Trump
ubusabe bw’uko hashyirwaho amabwiriza yajya agenga ikoreshwa ry’iyi
application.
ByteDance sosiyete
y’Abashinwa ifite imbuga nkoranyamabaga mu nshingano yo yari yatekereje ku
mpinduka z’imiterere y’amasosiyete kandi bivugwa ko yari imaze kureba uburyo
bwo kugurisha imigabane myinshi muri Tik Tok.
Iyi porogaramu (application)
ikomeje guteza ikibazo bigaragara ko ikoreshwa n’imbaga nyamwinshi aho mu mezi
3 atangira uyu mwaka yabaye downloaded inshuro zigera kuri miliyoni 315. Ikaba
ariyo porogaramu (application) yabaye downloaded inshuro nyinshi mu mateka nk'uko
bitangazwa na sosiyete ikora isesengura yitwa Sensor Tower.
Trump yavuze ko agiye guca Tik Tok muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO