Huawei n’ikigo kiri gutungurana mu bikorwa by’ikoranabuhanga nyuma yo gutangiza umushinga wo gukwirakwiza murandasi y’igisekuru cya 5 (5G) yanabaye intandaro y’umwuka mubi ku bucuruzi bwa Amerika n’u Bushinwa. Kuri iyi nshuro irangije igihembwe cya kabiri iyoboye nyuma yo kugurisha telefone zisaga miliyoni 55.8
Huawei ni ikigo cy’ikoranabuhanga kimaze gufata ubukaka n’ubushongore
mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Kuri iyi nshuro ni cyo kigo gikora
telefone kirangije igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 kiyoboye nyuma yo
guhigika Samsung yari imaze igihe kuri iyi ntebe.
Ikigo gikora ubusenguza mu bijyane n’igura n’igurisha mu gisata
cy’ikoranabuhanga” Canalys” kivuga ko Huawei telefone zayo zatumijwe zigera kuri
miliyoni 55.8, ku rundi ruhande iki kigo muri telefone cyagurishije muri iki
gihembwe cya kabiri izigera kuri 70% zose zaguzwe n’abaturage b’u Bushinwa nyuma
y'uko ubucuruzi mpuzamahanga bwadindiye kubera icyorezo cya coronavirus.
Hagendewe ku mpuzandego y’uko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2019 cyari kimeze ubucuruzi bw’iki kigo bwagabanutseho akagera kuri 5% naho ku ruhande rwa Samsung ihanganye n’iki kigo yo yacuruje telefone zisaga miliyoni 53.2 kuri yo ugeranije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka washize aho yaganutseho akagera kuri 30%.
Ikigo cya Huawei n'ubwo bivugwa ko cyabaye icya mbere gihigitse Samsung na Apple benshi mu basenguzi bavuga ko impamvu ari uko ubucuruzi mpuzamahanga bwagahaze bityo kubera igihugu cy’u Bushinwa gituwe n’abantu benshi bigatuma iki kigo kirusha gucuruza ibi bigo bihanganye nacyo byagizweho ingaruka na covid-19.
Mo Jia umwe mu basenguzi
bo muri Canalys yagize ati” Ntabwo nizera ko iki kigo cya Huawei gifite
ubushobozi bwo kuguma kw’isonga kuko urebye n’ibikoresho gifite nta dushya kiri
gukora ndetse byinshi birashashe bityo rero biragoranye kuba cyakwigururira
Isi”.
Huawei mu minsi ishize yigeze kujya imbizi na Leta Zunze Ubumwe
za Amerika gusa benshi mu basenguzi bavuga ko intandaro ari murandasi y’igisekuru
cya 5 ndetse byanagezaho Amerika ivuga ko ibikoresho bya Huawei bitizewe ko
bishobora kuba byakoreshwa mukwiba amakuru ajyanye yerekeye abaturage ba Amerika
mu gihe byaba bidakumiriwe.
TANGA IGITECYEREZO