Hagaragajwe akamaro k'ikoranabuhanga by'umwihariko iry'ubwenge bw'ubukorano, aho mu 2030 rizaba ryongera nibura miliyari ibihumbi 19.9$ ku bukungu bw'Isi mu 2030, rikongera miliyari ibihumbi 2.9$ ku bukungu bw'Umugabane wa Afurika.
Ibi byatangarijwe muri
Kigali Convention Centre, ahari kubera Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga
ry’Ubwenge bw’Ubukorano muri Afurika, Global AI Summit on Africa. Yitabiriwe
n’abarimo abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari n’abayobozi b’ibigo
bikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’Ikigo
cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda, C4IR [Centre for the Fourth Industrial
Revolution], Crystal Rugege, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko igihe kigeze
ngo Afurika itekereze ku kwifashisha AI mu buzima bwayo bwa buri munsi.
Rugege yerekanye ko mu
2030, ubwenge bw’ubukorano buzaba bwongera nibura miliyari ibihumbi $19.9 ku bukungu
bw’Isi. Ni mu gihe Afurika yo izaba ibona inyongera ya miliyari ibihumbi $2.9
mu bukungu bwayo, biturutse mu kubukoresha.
Rugege yerekanye ko
ibyiza by’ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano bitazizana ahubwo hakenewe
kubiharanira, imiyoborere myiza n’ibindi bizafasha kugira ngo bigerweho.
Yerekanye ko inama
nk'iyi ikwiye kuba umwanya mwiza wo gushyira urubyiruko imbere muri
gahunda z’iterambere ry’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge bw’ubukorano
muri Afurika, rugahabwa ubumenyi n’ubushobozi burufasha kugeza uyu Mugabane ku
ntego zawo.
Komiseri ushinzwe
Ibikorwaremezo n’Ingufu muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Lerato Mataboge,
yerekanye ko hagati ya 2020 na 2023, ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu rwego
rw’ubuzima ryazanye ishoramari rishya rya miliyoni $550, ryatumye habaho ibigo
bishya bigitangira bigera kuri 350 mu bihugu birindwi byo muri Afurika.
Ati: “Iri shoramari
ryafashije Umugabane wa Afurika kubasha gukora inkingo ziramira ubuzima
bw’abaturage n’ibindi bikenerwa mu rwego rw’ubuzima.”
Komiseri Lerato Mataboge
yavuze ko ubwenge bw’ubukorano kandi bukomeje kwifashishwa n’ibigo by’imari
bikoresha ikoranabuhanga bityo bigafasha abaturage kugerwaho na serivisi
z’imari hirya no hino muri Afurika.
Yerekanye ko
ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano [AI], rikomeje kugaragaza
impinduramatwara mu buhinzi aho nibura abahinzi barenga miliyoni 30 bo muri
Afurika bahinga ku buso buto bagerwaho n’amakuru abasha kubafasha kongera
umusaruro.
Minisitiri
w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko kugira ngo Afurika
ibashe kubyaza umusaruro ibyiza by’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano,
kwagura imikoranire n'ibihugu byo kuri uyu Mugabane no kubaka ibikorwaremezo
bihagije biri mu bikenewe by'ibanze.
Minisitiri Ingabire
yavuze ko u Rwanda rugeze kure ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu guhanga
ibishya mu nzego zitandukanye zaba ubuhinzi, ubucuruzi, serivisi z’imari
n’ibindi.
Yavuze kandi ko hari
uburyo bunoze bwo kugenzura imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano
[AI] mu kugenzura ko ikoreshwa ryabwo riba riri mu buryo bunoze kandi
bwubahirije amahame ngengamyitwarire.
Ati: “Ariko ikindi
cy’ingenzi, ni yo mpamvu dufite iteraniro nk’iri, kubera ko iyo tuvuze AI,
ntabwo u Rwanda rwayitekereza rwonyine, ahubwo ni byiza kubitekereza mu buryo
bw’umugabane wose ndetse n’urwego rw’imikoranire ikenewe mu iterambere
ry’ubwenge bw’ubukorano.”
Yabigarutseho mu kiganiro
kigaruka ku mahirwe ari mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano,
yahuriyemo n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele
Mene; Minisitiri w’Itumanaho na Inovasiyo muri Nigeria, Bosun Tijani
n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Equity Group Holding, Dr. James Mwangi.
Iyi nama ya 'Global AI
Summit on Africa,' yateguwe n’Ikigo cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda,
C4IR [Centre for the Fourth Industrial Revolution] ku bufatanye na Minisiteri
y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu, World
Economic Forum.
Abayitabiriye bari kuganira ku kwifashisha ubwenge bw’ubukorano mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu buhishwe mu bakozi ba Afurika.
U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano
Umuyobozi wa C4IR yerekanye ko mu 2030 AI izaba yongera miliyari ibihumbi 19.9 z'Amadolari ku bukungu bw'Isi
Komiseri Lerato Mataboge yatangaje ko ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano ryateje imbere urwego rw'ubuzima muri Afurika
Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rugeze kure rukoresha ubwenge bw'ubukorano mu guhanga udushya mu nzego zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO