RFL
Kigali

Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cy’u Bufaransa itsinze Saint-Étienne mu mukino Mbappe yavunikiyemo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/07/2020 14:58
0


Igitego kimwe cya Neymar Jr cyafashije Paris Saint-Germain kwegukana igikombe cy’igihugu (u Bufaransa) kuko Saint-Étienne yari isigaranye abakinnyi 10, itashoboye kwishyura mu mukino rutahizamu Kylian Mbappé yagiriyemo imvune ikomeye.



Nyuma y’igihe kirekire abafana bo mu Bufaransa batagaragara ku bibuga, ku wa gatanu kuri Stade de France hari abafana batarenze 5000, ni wo mukino wa mbere w’irushanwa ubereye ku butaka bw’u Bufaransa kuva Shampiyona n’andi marushanwa bisubitswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa 15, nyuma yo guhererekanya neza umupira maze ugasanga aho Neymar ahagaze ahita atsinda igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Habura iminota 12 ngo igice cya mbere kirangire, Kylian Mbappé yakiniwe nabi na kapiteni wa Saint-Étienne, Loic Perrin, umusifuzi abanza kumuha ikarita y’umuhondo.

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire [VAR] ryasuzumye ubukana bw’ikosa Mbappé yakorewe, hemezwa ko Loic Perrin ahabwa ikarita itukura, Kylian Mbappé yahise asimburwa na Pablo Sarabia.

Nubwo PSG yegukanye igikombe cy’igihugu itsinze Saint Etienne igitego 1-0 cya Neymar Jr ariko iyi kipe yasigaranye agahinda ko gutakaza rutahizamu wayo Kylian Mbappe wavunitse habura iminsi micye ngo bakine ¼ cya UEFA Champions League aho bazahura na Atalanta yo mu Butaliyani.

Mbappe wahise ahabwa imbago nyuma yo gusohorwa mu kibuga n’umuserebeko yatewe na Loic Perrin yabwiwe inkuru nziza ko akagombambari ke katangiritse gusa yasohotse mu kibuga ari kurira bitera ubwoba benshi ko yavunitse bikomeye.

Igitego cya Neymar cyahesheje PSG intsinzi

Habaye imvururu ubwo Mbappe yavunikaga

Neymar ashobora kudakina imwe mu mikino ya Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND