Steve Wozniak umuhanga ndetse uri mu bagabo bubashywe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi kuko ari we wakoze mudasobwa yabashaga guterurwa bwa mbere ku Isi ”Apple I”, ubu ari kurega Youtube kuba abafatanyacyaha ku bwambuzi bw'abantu bari kwiyitirira abandi kuri YouTube bakiba bitcoin.
Kuri iyi nshuro bwana Wozniak arashinja ikigo cya youtube kugira uruhare mu butubuzi buri gukorwa n’abantu biyitirira abandi bakabasha gukwirakwiza ibihuha bishingiye ku bucuruzi bw’amafaranga akoreshwa kuri murandasi (Bitcoin).
Uyu mugabo
uri mu nkingi za mwamba mu ikoranabuhanga rigezweho yatangaje ko abona ikigo cya
Youtube gifitwe na google ari bo bakabaye bari gucyemura ibibazo biri gukorerwa
kuri murandasi (internet) ariko nta kintu na kimwe bari gukora ahubwo bari gutiza
umurindi ubu bujura. Steven Wozniak avuga ko igitero giheruka kugabwa
ku byamamare ndetse n’abakire kuri konte za twitter nacyo cyakozwe mu buryo
nk'ubwo ibihuha bya Google bikunze gukorwamo.
Steve Job na Steve Wozniak bakiri gutangira ikigo cya Apple
Wozniak
atangaza ko Google iri kugira uburangare bukomeye ndetse iri guteza
ikibazo gikomeye ishaka indonke ivuye mu matangazo anyuzwa muri izi video
zikorwa hamagamijwe gucucura abantu utwabo.
Yagize ati” Iyo Google iba yarakomeje guhangana n’uburyo
bwikorwa ry’ibikorwa byiza ntabwo tuba turi aha uyu munsi". Yakomeje agira
ati” Niba Youtube na Google barajwe
ishinga no kwita ku mikorere ya Program za mudasobwa ariko ntibashyire ingufu
mu guhagarika ibikorwa nk’ibi biri gutuma benshi babura ibyabo”.
Ku rundi ruhande,
abanyamategeko barimo Cotchett, Pitre na McCarthy bavuga ko bahagarariye abandi
bantu bagera 17, batuburiwe ku buryo bukabije mu bihugu bitandukanye
birimo US, UK, Canada, Japan, Malaysia, China na Europe.
Umunyamategeko
Joe Cotchett uri gufasha Steven mu gutambutsa iki kirego yavuze ko ashimira
Twitter kuko nubwo babashije kwatakwa ariko bahise bagerageza ibishoboka byose
bahagarika uburinganya bwa Bitcoin. Mu magambo ye yagize ati”Igihe twitter yinjirirwaga bakagera kuri
konte zigera ku 130 hakwirakwizwa ibihuha bya Bitcoin bahise bakora ibishoboka
byose bahita babihagarika byihuse”.
Src: bbc
TANGA IGITECYEREZO