Kigali

Messi yahigitse Benzema asoza umwaka w’imikino yanditse amateka akomeye muri Espagne

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/07/2020 16:58
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, akanaba rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina n’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, Lionel Messi, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino muri La Liga ya Espagne inshuro nyinshi, akaba yahigitse Benzema bari bahanganye.



Messi yegukanye iki gihembo kizwi nka ‘Pichichi award’ inshuro 7, iyi ikaba ari inshuro ya 4 yikurikiranya acyegukana, nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino 2019-2020 atsinze ibitego 25.

Ibi Messi yabigezeho nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri 5 – 0 Barcelona yatsinze Alaves ku munsi ya nyuma wa shampiyona.

Messi akaba yasoje shampiyona atsinze ibitego 25, arusha bine rutahizamu Karim Benzema wa mukeba Real Madrid umukurikiye ku mwanya wa kabiri.

Uyu rutahizamu wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentina, akaba yanganyaga na Telmo Zarra ukinira Atletico Bilbao nawe umaze kwegukana iki gihembo inshuro 6, kuri ubu Messi yahise amusigaho inshuro imwe.

Nyuma yo guhabwo iki gihembo, Lionel Messi yavuze ko byari kuba byiza kandi binashimishije iyo ikipe ye yegukana igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Mpora mbisubiramo igihe cyose ko ibihembo umuntu yegukana ku giti cye biza ku mwanya wa kabiri“.

“Biragaragara kandi ni iby’igiciro kuba negukanye igihembo cya Pichichi cya karindwi, gusa byari kuba akarusho iyo tuza kuba twegukanye igikombe cya shampiyona“.

Ubu ni bwo bwa mbere mu myaka 12 ishize umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri La Liga atagejeje ku bitego 30. Uwaherukaga ni Daniel Güiza wakiniraga Mallorca, wegukanye umupira wa zahabu mu mwaka wa 2008 atsinze ibitego 27.

Real Madrid niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne La Liga 2019-2020, mu gihe FC Barcelona yasoje ku mwanya wa kabiri.

Tariki ya 8 mu kwezi gutaha kwa munani, FC Barcelona izakira Napoli mu wo kwishyura 1/8 cya UEFA Champions League.

Messi yegukanye Pichichi ku nshuro ya karindwi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND