Mukura VS yanganyije na Mukura 0-0 mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'Rwanda naho Kiyovu Sports itsinda Etincelles FC 2-0.
Kuri iki Cyumweru itariki 6 Mata 2025 ikipe ya Police FC yari yakiriye Mukura VS mu mikino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y' Rwanda. Ni umukino watangiye amakipe akinana imbaraga zidasanzwe ariko Mukura VS ikagaragaza inyota yo gutsinda kurenza Police FC.
Ku munota wa 20 Mukura yagerageje ishoti rya Hakizimana Zuberi ariko umuzamu wa Police FC Rukundo Onesme akuramo umupira. Ku munota wa 32 nanone mukura yabonye uburyo bwa Mensah Boateng wageranye umupira my rubuga rw'amahina maze agwa ashakisha penaliti ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye.
Ku munota wa 40 Police FC yabonye uburyo bukoneye cyane bwavuye Ku ishoti rya Fred Muhozi ariko umupira wahise ukurwamo n'umuzamu Nikolas Sebwato. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa Ku busa.
Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka zikomeye maze Fred Muhozi aha umwanya Mugisha Didier. Didier akimara kwinjira mu kuvuga yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina ariko Ishimwe Abdul arahagoboka. Akonkanya na Ani Elijah yateye ishoti rikomeye ariko Sabwato Nikolas arongera arahagoboka
Ku munota wa 57 Ishimwe Abdul yongeye gutabara ikipe ya Mukura VS nyuma yo kwambura umupira Mandela Achlaf wa Police FC wari wamaze kwinjira mu rubuga rw'amahina yiruka cyane.
Ku munota wa 65 Mukura VS yarase igitego gikomeye nyuma y'umupira watewe na Mensah Boateng maze abakunzi ba Mukura bajya mu bicu batekereza umupira wageze mu nshundura ariko ugarurwa n'umutambiko w'izamu.
Ku munota wa 90 ikipe ya Police FC yongeye kurata uburyo bukoneye cyane ubwo Ani Elijah yateye ishoti rikomeye ariko Sabwato Nikolas arongera arahagoboka atabara Mukura VS.
Kunganya uyu mukino byatumye Mukura VS ifata umwanya wa Kane n'amanota 35 naho Police FC ijya Ku mwanya wa 6 n'amanota 33.
Undi mukino wari utegerejwe na benshi ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Etincelles igitego 2-0 maze igira amanota 24. N'ubwo Kiyovu Sports ikiri mu murongo utukura ubu inganya amanota 24 na Marines FC ndetse na Bugesera FC.
Police FC yaguye miswi na Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO