Kigali

Amagambo Umugore wa Kobe Bryant yatangaje ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo yakoze benshi ku mutima

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 11:52
0


Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo, umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant wamamaye mu mukino wa Basketball, Vanessa Bryant, yatangaje amagambo akomeye yuje agahinda yo guha icyubariro umugabo we watabarutse mu ntangiriro z’uyu mwaka ahitanwe n’impanuka ya kajugujugu.



Kobe Brant yitabye Imana muri Mutarama 2020, azize impanuka ya Kajugujugu yanahitanye umukobwa we Gianna ari ufite imyaka 13 gusa, ndetse  n’abandi bantu 7 bari kumwe.

Kugeza n’uyu munsi Kobe Bryant aracyahabwa icyubahiro kuburyo umugore we Vanessa, ahora agaragaza urwibutso afite ku mugabo we umaze amezi Atanu atabarutse.

Ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo, Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa, yavuze amagambo yateye benshi ikiniga.

Vanessa yagarutse ku rupfu rw’umugabo we, ahamya ko abakobwa be babuze umugabo w’intwari waharaniraga kwita ku muryango we.

Uyu mugore yahamije ko, umunsi yabuze Se w’abana be ariwo munsi, yagize akababaro atari yarigeze agira mubuzima bwe.

Vanessa, yavuzeko urupfu rwa Kobe, rwababaje ama miliyoni y’abatuye Isi, ariko cyane cyane, rwateye umubabaro n’agahinda umuryango we.

Vanessa Bryant aherutse gusaba ko hashyirwaho amategeko mashya yatuma kajugujugu zigira umutekano kurushaho, ku buryo yarokora ubuzima bwa benshi.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gigi n’abandi bantu Barindwi baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye California ubwo bari mu nzira berekeza aho Kobe yari afite ishuri ryigishaga Basketball rya ‘MAMBA Academy”.

Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B yahanukiye ku musozi hafi y'umujyi wa Calabasas uri muri Los Angeles muri leta ya California, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

 

Vanessa Bryant ahamya ko Kobe yasize icyuho gikomeye mu muryango


Kobe Bryant yatabarutse muri Mutarama 2020 azize impanuka ya Kajugujugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND